Mu muinsi mike ishize abaminisitiri bo muri Guverinoma ya Sama Lukonde basezeye , mu kazi kabo kaburi munsi bakurikira Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Moise Katumbi ndetse biteza umwuka mubi muri Guverinoma yose gusa kugeza ubu hatangiye kuboneka urujya n’uruza ku mpande zombi kuko hari abari mu ishyaka rya Ensemble riyobowe Moise Katumbi batangiye kumuvaho basubira kuri Tshisekedi hakaba n’abari kugaruka kuri Moise.
umwe mubanyacyubahiro Christian Mwando ukomoka mu ishyaka rya Moise Katumbi yatangarije mu ruhame ko yitandukanije na Ensemble, ishyaka ritavuga rumwe na Leta, nyamara ntiyagaragaje niba asanze Tshisekedi cyangwa se abivuyemo burundu. Gusa bamwe bakemeza ko ngo yaba asezeye kugira ngo umubano we na Perezida Tshisekedi udakomeza gukonja.
Uyu muyobozi wa Ensemble nyuma y’uko atangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu, havutse umwuka mubi ndetse abashyigikiye Tshisekedi batangira ku murwanya, bamwe banavuga ko ngo yaba Atari umunye congo bavuga ko ngo yaba afite inkomoko mukindi gihugu cy’amahanga.
Gusa ibi byose byaje kunyomozwa banagaragaza ko yabaye umuyobozi mubihe bitandukanye mu gihugu cye kandi bagaragaza ko ariho yavukiye ndetse arahakurira kandi bagahamya neza ko ntabundi bwenegihugu yigeze butari ubw’igihugu cye.
Uru rujya n’uruza ku banyapolitiki bashyigikiye Perezida Tshisekedi na Moise Katumbi, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iki gihugu bahamya ko rwaba rugiye kugaragaza ingufu kuri buri ruhande mu zihanganye.
Umuhoza Yves
nuko mwabaye, aretse kuba umukongomani se kubera agiye kwiyamamaza, yabayoboye kantanga abateza imbere se atari umunyekongo, muzi kujya mu byamoko aho guteza igihugu cyanyu imbere, ese uruganda rucura abanyekongo ni uruhe ngo nanjye nzarebe ko ntari umukongomani