Abategetsi ba USA, bakomeje gusimburana muri DR Congo uko bwije n’uko bukeye, hakaba hakomeje kwibazwa icyaba kibyihishe inyuma.
Kuwa 9 Kanama 2022, Anthony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Umumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi N’amahanga ,yagiriye urugendo rw’iminsi ibiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC), ahura N’abategetsi baho harimo na Perezida Felix Tshisekedi .
Ibiganiro byabo, byibanze ku kibazo cya M23 n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na DR Congo , Hakiyongeraho ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere n’amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri DR Congo mu Mwaka utaha wa 2023.
Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, kuwa 12 Nzeri 2022 M. Amos Hochstein, Intumwa ya Perezida Joe Bidden akaba N’umuhuzabikorwa udasanzwe muri White House ushinzwe ubutwererane mu ishoramari mpuzamahanga N’ibikorwa remezo, yageze muri DR Congo aho yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.
M.Amos Hochstein wari ujyanye ubutumwa bwa Perezda Joe Bidden ,yavuze ko mubyo baganiriye na Perezida Felix Tshisekedi ,bishingiye ku ishoramari USA yifuza gushora muri icyo gihugu, n’ikibazo cy’umutekano mu rwego rwo kureshya abashoramari ba USA gushora imari yabo muri DRCongo.
Yanongeyeho ko umubano hagati ya DR Congo na USA ari ingenzi cyane muri ibi bihe.
Kuwa 3 kuboza 2022 ,John Kelly indi ntumwa idasanzwe ya Perezida Joe Bidden ategerejwe i Kinshasa aho Azagirira urugendo rw’iminsi itatu ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.
Itangazo rya Amabasade ya USA muri DRcongo, rivuga ko John Kelly aje muri gahunda igamije kwiga ku Ihindagurika ry’ikirere.
Nubwo bimeze gutyo ariko ,abakurikiranira hafi Politiki ya DRCongo muri ibi bihe n’Abanyekongo batandukanye, Bemeza ko ingendo z’urudaca abategetsi ba USA barimo bagirira muri DRCongo mu gihe kitarenze amezi abiri gusa ,zigamije guhagarika umuvuduko w’icengezamatwara ry’Abarusiya muri Afurika by’umwihariko muri DR Congo ,igihugu gikungahaye ku mutungo kamere ukenerwa cyane n’ibihugu by’ibihangange ku Isi.
Ikindi n’uko nyuma yaho M23 yigaruriye umujyi wa Bunagana n’utundi duce tugize Teritwari ya Rutshuru, Guverinoma ya DRCongo yakunze kugaragaza ko byaba byiza yisunze Uburusiya bukayifasha guhangana na M23, no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi biheruka gushimangirwa n’urugendo Minisitiri w’Ingabo za DRCongo, aheruka kugirira mu Burusiya ndetse Anagaragara ari gupima intwaro zigezweho, bivugwa ko Uburusiya bwiteguraga guha DR Congo kugirango ibashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba nk’uko iki gihugu cyari cyabisabye.
Mu gihe USA ihanganiye n’Uburusiya muri Ukraine ,Leta zunze ubumwe z’amerika nti zifuza igihugu icyari cyo Cyose ku mugabane w’Afurika cyagirana imigenderanire n’Uburusiya nk’uko zitahwemye kubitangaza kuva intambara yatangira muri Ukraine.
Iyi ngo akaba ariyo mpamvu nyamukuru, Abategetsi ba USA bari gusimburana muri DR Congo dore ko iki gihugu Kiza mu bihugu biri imbere ku Isi mu kugira umutungo kamere ukenerwa na Leta Zune Ubumwe z‘Amerika N’ibindindi bihugu by’ibihangange, kugirango Uburusiya butazahashinga imizi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ubwo abakongomani nabo baraho barasamye gusa bateza urusaku ngo ni uRwanda aho kugira ngo barebe abagiye kubasahara bya nyabyo!!! Genda Rwanda waragowe.
Uyu Amos numu yahudi, aba bari inshuti zakadasohoka za Kabila Joseph zimufasha gsahura kongo.
Aba bose bunguka cyaneiyo kongo iri mu ntambara.
Amaho muli kongo ni inzozi zo ku manywa.