Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwakatiye gufungwa burundu Private Ntawuhiganayo Narcisse, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica ku bushake, guha umuntu ikintu gishobora kumuzahaza no kwiba.
Ibi byaha yabikoreye mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB mu karere ka Huye ari naho yakoraga.
Ntawuhiganayo Narcisse ngo yatorotse igisirikare, aza kujya gukora mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB nk’umuforomo.
Aha ni naho yakoreye ibyaha byo kwica uwitwa Iriboneye Jean Felix wacuruzaga amayinite kuri ibi bitaro amuteye imiti, anamwiba amafaranga ibihumbi 400 Frw.
Nyuma iyi miti ngo yaje kuyiha uwitwa Nzeyimana Callixte amutwara imfunguzo z’ahabikwa amafaranga muri CHUB, yibamo amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe ahita acika afatirwa ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi agiye kwambuka.
Mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Pharmacie y’ibitaro by’akarere ka Huye bya Kabutare, umucamanza yatangiye yibutsa ingingo ku yindi, ibyaha Ntawuhiganayo yari akurikiranweho.
Umucamanza yagarutse ku buryo mu iburanisha ry’ibanze, urukiko rwa Gisirikare rwari rwanzuye ko Ntawuhuganayo afungwa imyaka 13.
Uyu mwanzuro ntiwanyuze ubushinjacyaha bituma buwujuririra, nyuma yo gusuzuma ingingo zigize ibyaha, Urukiko Rukuru rwa gisirikare mu bujurire rwasanze Ntawuhiganayo Narcisse ahamwa n’ibyaha byo kwica ku bushake, guha umuntu ikintu gishobora kumuzahaza ndetse no kwiba, rumukatira igihano cyo gufungwa burundu.
Mu gusoma umwanzuro w’urubanza kandi Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko Ntawuhiganayo agomba gutanga indishyi y’amafaranga 1 950 000 Frw kuri CHUB, yo kwishyura umwunganizi mu mategeko no kwishyura umutamenwa wabikwagamo amafaranga wangijwe.
Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, abakorewe iki cyaha na Ntawuhiganayo bishimiye imikirize y’urubanza.
Urukiko rwanzuye kandi ko abashaka kuregera indishyi babyemerewe, bityo abakorewe ibyaha nabo bemeza ko bagiye gutangira inzira yo kuziregera.