Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwanzuye Inyubako ya Union Trade Center yahoze ari iyu’Umushoramari Ayabatwa Tribert Rujugiro yatejwe cyamunara mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko bihabanye n’Amahame y’uyu muryango.
Inzu y’umuherwe Tribert Rujugiro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati yagurishijwe kuri miliyari 6.877.150.000 Frw muri cyamunara ariko Rujugiro we avuga ko yayubatse ku gaciro kari hafi ya miliyari 20.
Union Trade Center (UTC) yatejwe cyamunara kuwa 27 Nzeri 2017 kubera ibibazo by’imisoro Tribert Rujugiro yari abereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA .
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rwasomye icyemezo cyarwo mu rubanza rw’ubujurire kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, rwemeza ko Guverinoma y’u Rwanda yafatiriye kandi igateza iyi nyubako mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko kandi rwaciye Guverinoma y’u Rwanda kwishyura Miliyoni 1 USD avuye ku bihumbi 500 USD yari yategetswe mu cyemezo cya mbere.
Ku Rundi ruhande nyuma yuko Tribert Ayabatwa Rujugiro ahunze Igihugu, kuva muri 2013, UTC ntiyagiraga uyicunga biza gutuma ishyirwa mu mitungo yasizwe na bene yo, ari na byo byaje gutuma hakurikizwa inzira zose z’imitungo nk’iyi biza no kugera ubwo itezwa mu cyamunara.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM