Urukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rufite icyicaro i Arusha, muri Tanzaniya, mu mpera z’icyumweru gishize rwahagaritse urubanza rw’uwitwa Dr. Alfred Rurangwa wareze Leta y’u Rwanda, avuga ko yamugurishirije ubutaka igihe yari yagiye kwiga muri Amerika.
Urega yatanze ikirego mu mwaka wa 2019, avuga ko igihe atari ahari yaragiye kwiga muri Amerika, umutungo we wari ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali, wagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi wimurirwa ku muntu witwa Papias Ntabareshya.
Yavuze ko kugurisha imitungo ye byorohejwe n’icyemezo mpimbano cy’urupfu cyatanzwe mu izina rye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umudugudu we mu Murenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo. Ku bwe, iyo nyandiko yemejwe n’umucamanza w’urukiko rwibanze, bituma Ntabareshya ahabwa umutungo we.
Yavuze ko ibyo bikorwa binyuranyije n’amasezerano y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni mugihe EACJ yashinzwe mu Gushyingo 2001, ishinzwe kubahiriza amategeko mu gusobanura, gukoresha, no gushyira mu bikorwa amasezerano ya EAC nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ibivuga.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, mu gusubiza, yamaganye ibyo Dr. Rurangwa yavuze, yemeza ko ibikorwa byose bijyanye n’umutungo byakozwe hagati y’umugore we, na mushiki we, n’umuguzi. Yavuze ko guverinoma nta ruhare yagize muri iryo hererekanya bityo ikaba idashobora kuriryozwa.
Uru rubanza byari biteganijwe ko ruburanishwa kuwa Gatanu, itariki ya 15 Werurwe i Arusha, muri Tanzaniya. Icyakora, Dr. Rurangwa yananiwe kwitaba nubwo yashyikirijwe mu buryo bukurikije amategeko imenyesha.
Nyuma yaho, abacamanza bahisemo guhagarika uru rubanza.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwanda tribune.