Twiteguye kubakira nta kurikirana cyaha rizaba n’abanyarwanda bazaba bagarutse iwabo :Alain Mukurarinda Umuvugizi wa Leta y’uRwanda
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba leta ya Nijeri kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Ibyo bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe kuri uyu wa gatanu. Leta ya Nijeri yaherukaga guha abo Banyarwanda iminsi 7 yo kuba bavuye mu gihugu ku mpamvu yise iza dipolomasi. Abo barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibibano bari bakatiwe.
Cyakora Umucamanza Bwana Joseph E.Chiondo Masanche ategeka Leta ya Niger kuba mu minsi 30 igomba kuba yatanze ubusobanuro ku cyemezo yafashe ,cyo kwirukana abo bantu yirengagije amasezerano yagiranye n’urwo rukiko kugeza ubu Leta ya Niger ntacyo iratangaza ku bijyanye n’icyemezo cy’uwo mucamanza.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga aho bishyira byerekeza aba banyarwanda boherejwe muri Niger aribo :Anatole Nsengiyunva,Innocent Sagahutu,Justin Mugenzi,Casmir Bizimungu,Jerome Bicamumpaka na Andre Ntagerura,bashobora kuzohereza mu Rwanda,cyane ko Umuvugizi wungirije wa Leta y’uRwanda Alain Mukurarinda yemeje ko nta kurikirana cyaha rizabaho kandi ko uRwanda rwiteguye kubakira,abasesenguzi kandi basanga kuzanwa mu Rwanda kw’aba bagabo bizaba inyungu ikomeye k’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Mwizerwa Ally