Kuri uyu wa 6 Ugushingo 2023,urukiko rwa rubanda mu Gihugu cy’Ububiligi rwumvise ubuhamya bwabatangabuhamya batandukanye,ni mu rubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin ukurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Uyu Twahirwa ashinjwa kandi kuba yari Perezida w’interahamwe muri Gikongoro mu mwaka 1994.
Benshi mu batangabuhamya bamaze kumvwa muri uru rubanza, bagaragaza ko Twahirwa yari Perezida w’Interahamwe, ndetse hari n’abavuze ko ari we watangaga amategeko agena Abatutsi bagomba kwicwa.
Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko ababyeyi be bishwe ariko akaba ataramenya neza ababishe. Yavuze ko Twahirwa ashobora kuba azi amakuru aberekeyeho ariko yakomeje kuyamuhisha.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko Twahirwa yari umuyobozi w’interahamwe iwabo ku gikongoro, yemeza ko uwo avuga ari we uri mu Rukiko kuko yari nk’umwana mu rugo iwabo.
Bamubajije niba yari amuzi na mbere asubiza ati “Birababaje kuko yari umwana nk’umwana mu rugo. Yari ameze nk’icyihebe ariko ntacyo yari antwaye.”
Yagaragaje ko muri 2011 yahuriye na Twahirwa mu Bubiligi, bahana nimero kuko we (umutangabuhamya) yumvaga ko ashobora kuzamubwira abagize uruhare mu kwica abo mu muryango we ariko ntiyabikora.
Me Karongozi Richard wunganira abaregera indishyi, yamubaje uburyo Twahirwa yahindutse kandi bari inshuti za hafi asubiza ko atazi icyamuhinduye.
Twahirwa yavuze ko aziranye n’umutangabuhamya koko ariko ko atazi abishe ababyeyi be.
Yabwiye urukiko ko atari we wari Perezida w’Interahamwe nk’uko bakunze kubimushinja mu Rukiko, ahakana ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’abagize umuryango w’uwo mutangabuhamya.
Ati “Urabizi neza ko hari Perezida w’Interahamwe witwaga Karambizi. Ndibuka nyina apfa, yapfiriye rimwe n’uwanjye na Visi Perezida w’Interahamwe. Icyo gihe iwabo hari hari Abajandarume. Sinari kumwica ngo nice na mama wanjye”
Umutangabuhamya yavuze ko ukurikije ubushobozi Twahirwa yari afite kandi yari inshuti y’umuryango ya hafi, hari abantu bo mu muryango we batagombaga kuba barapfuye.
Kuri uyu munsi kandi herekanywe filimi y’uburyo bamwe mu bahutu biyemereraga ko bagize uruhare mu kwica abatutsi n’uburyo ingabo z’ibihugu bitandukanye by’amahanga zari mu butumwa bwa mahoro bwa Loni mu Rwanda zatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.Undi mutangabuhamya wumviswe mu rubanza, yavuze ko kuri we afata Twahirwa nk’Umukuru w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati “Twahirwa mufata nka Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’Igihugu. Nubwo mbere bavugaga Kajuga ariko kuri njye mbona Twahirwa yaramurushaga imbaraga.”
Ku rundi ruhande umwanditsi Prof. Filip Reyntjens we watanze ubuhamya muri uru rukiko avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’akavuyo k’amoko n’amashyaka menshi yasubiranyemo.
Yavuze ko hari imvugo zibiba urwango zakwirakwizwaga mu itangazamakuru nka radio RTLM yatambutsaga ubutumwa bubwira Abahutu kwica Abatutsi nubwo we agaragaza ko uruhare rwayo rwabaye ruto cyane.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yemera ko mu 1990-1993 habayeho gutsemba Abatutsi mu bice bya Kigali na Bugesera, ariko byari urugomo rusanzwe rutakitwa Jenoside.
Prof. Filip Reyntjens yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, nta kimenyetso na kimwe yabonye ko habayeho kwiyongera kw’imihoro itumizwa mu mahanga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Twahirwa yahakanye ibyo kuba Perezida w’Interahamwe ni murubanza rurerwamo Basabose Pierre ndetse na Twahirwa Se’raphine.
Schadrack NIYIBIGIRA