Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasomye urubanza rwaregwagamo abayoboke 5 b’idini ya Islam baregwaga ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’iterabwoba ku nyungu z’idini.
Abaregwa bose urukiko rwabagize abere ku byaha byose bari bakurikiranwaho rutegeka ko bahita barekurwa. Abo ni Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdallah, na Rurangwa Ibrahim.
Mu kwezi gushize, Inteko y’Ubushinjacyaha iburana muri uru rubanza, yari yasabye uru rukiko guhamya ibyaha aba bayoboke b’idini ya Islam, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe mu gihugu.
Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano abaregwa nyuma yo gusobanura ko ibimenyetso byose byagaragaje abaregwa bakoze ibyaha bashinjwa.
Bwagarutse ku itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryarimo aba baregwa baherebwagamo inyigisho z’ubuhezanguni ndetse bunerekana ibitabo bitatu bifashisha muri izo nyigisho.
Icyo gihe, umwunganizi wa Nizeyimana Yazid umwe mu baregwa, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda hafatirwamo imyanzuro ko abantu basengeraga mu rugo bagomba guhagarara iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.
Ubwo aba baheruka kuburana, bahakanye ibyo baregwa basaba kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze ndetse barusaba guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu,Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.
Uwineza Adeline