Urwego Rwashyiriweho kurangiza Imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahyiriweho u Rwanda(IRMCT) nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzobere mu by’ubuzima zemeje ko Felicien Kabuga afite imbaraga zimwemerera gukomeza urubanza.
Uyu mwanzuro uje utesha agaciro ibyari byasabwe n’abamwunganira mu mategeko barangajwe imbere na Me Emmanuel Altit, bari basabye Ishami ry’urikiko Mpuzamahanga Mpanabyaha gusubika iburanisha mu mizi ry’umukiliya wabo, aho batangaga impamvu ko ubuzima bwe butameze neza bityo adakwiye kuburana ameze nabi.
Mu mwanzuro IRMCT yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena, nyuma y’igihe Kabuga Felicien akorerwa ibizamini by’ubuzima n’inzobere, rwemeje ko inzobere mu by’ubuzima zirimo Dr. An Chuc, Professor Mezey na Professor Kennedy, yemeza ko ubuzima bwa Kabuga nta kibazo bufite cyamubuza kwitaba urukiko cyane ko yoroherejwe kuburanira i Burayi.
Ashingiye kuri raporo zatanzwe n’inzobere mu by’ubuzima, ashingiye kandi ku ngingo ya 40,41,42,43 na 44 z’amategeko mpuzamahanga y’iburanishamanza, avuga ko umuburanye agomba kwitabira iburanisha mu gihe umubiri we ufite ubushobozi bwo kumva ibivuzwe, kugira icyo butangaza ku byavuzwe no kwisobanura ku byo uburana ashinjwa yumva atemeranya nabyo.
Perezida w’inteko iburanisha urubanza rwa Kabuga Felicien Iain Bonomy yanzuye ko, nta mpamvu z’ubuzima zihari zatuma Kabuga Felicien ataburanishwa. Yatanze ubujyanama kandi ko mu baburanira Kabuga hakongerwamo uzi neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko bizamufasha kumvikana n’abatangabuhamya bavuga Ikinyarwanda.
Umucamanza yanzuye ko Kabuga Felicien akomeza gufungirwa muri gereza y’i Hague kugeza hemeje undi mwanzuro. Yanzuye kandi ko mu gihe cy’iminsi 180 , Kabuga Felicien azajya akorerwa igenzura ry’ubuzima n’inzobere zemejwe n’urwego IRMCT.
Kabuga Felicien akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside. Yatawe muri yombi Muri Gicurasi 2020, afatiwe i Paris mu Bufaransa.
Akimara gutabwa muri yombi u Rwanda rwifuje ko yaburanishirizwa i Arusha, IRMCT imwemerera kuburanishwa n’Ishami ry’uru Rwego riri mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha i Hague.