Hakizimana Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’umuturanyi we akamurya , urukiko rwanzuye ko arekurwa nyuma yo gusanga abana n’ubumuga bwo mu mutwe.
Ibi byaha Hakizimana ashinjwa bivugwa ko yabikoreye mu Mudugudu wa Rusave, Akagari ka Gishore, Umurenge wa Nyakaliro w’Akarere ka Rwamagana tariki ya 3 Gicurasi 2020 nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Muhigirwa David, yabibwiye itangazamakuru.
Gitifu Muhigirwa yavuze ko Hakizimana yagiye gufata uyu mwana w’imyaka 10 y’amavuko, amujyana iwe, aramuniga, amukata umutwe, amukata n’ibindi bice, aramwotsa maze aramurya, bikaba byaramenyekanye ubwo DASSO n’abandi bayobozi bamusangana umutwe wa nyakwigendera.
Hakizimana yahise atabwa muri yombi, ariko urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa, akajya kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe nk’uko Umubavu dukesha iyi nkuru wabitangaje.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusabe, yabwiye iki gitangazamakuru ko Hakizimana akimara kurekurwa, yatabaje ku biro by’umurenge, asubizwa ko uwarekuwe ajyanwa kuvuzwa, gusa kugeza ubu ntaravuzwa.
Umubyeyi w’uyu mwana, Nirembere Marie Chantal we avuga ko n’ubwo urukiko rwemeje ko uyu musore afite uburwayi bwo mu mutwe, abona nta kibazo afite kandi ngo n’imirimo arayikora.
Ariko kandi nyina wa Hakizimana, Mukagakwerere Beatrice yabwiye iki gitangazamakuru ko umuhungu we afite ikibazo kuko ngo hari ubwo yabonaga we ubwe yica intoki, akazirya, akarya n’ibikeri; agaterwa ubwoba n’uko na we ashobora kuzamwica.
Yaba Nirembere, Mukagakwerere n’umuyobozi w’Umudugudu; bifuzaga ko Hakizimana yajyanwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, akagumayo kugira ngo atazakomeza guhungabanya umutekano w’abaturage, bamwe akabica nk’uko yabigenje kuri uyu mwana; icyaha na we ubwe yiyemereye.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru ku buryo bw’amashusho