Urukiko Rukuru rwa Kampala rwemeje ko kuba hari ingabo zigenzura urugo rwa Robert Kyagulanyi kuva amatora y’umukuru w’igihugu yarangira ari igikorwa kitemewe n’amategeko, ari naho rwahereye rusaba izo ngabo guhita zihava.
Nyuma y’amatora yo ku ya 14 Mutarama 2021, Polisi n’ingabo bagose urugo rwa Kyagulanyi wiyamamaje ahagarariye ishyaka National Unity Platform , aho bamubujje gusohoka no gusurwa mu rugo rwe. Ibi ngo byatewe n’uko baketse ko Bobi Wine ashobora guhita akangurira abamushyigikiye kwigabiza imihanda bamagana ibyavuye mu matora.
Mu cyumweru gishize, abahagarariye ishyaka NUP mu mategeko bayobowe na Medard Sseggona babwiye urukiko ko batishimiye kubona inzego zishinzwe umutekano ku rugo rw’umuyobozi w’ishyaka ryabo , aho bemeza ko n’impamvu zagaragajwe n’ubuyobozi nta shingiro zifite.
Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kampala , Michael Elubu yemeje ko gukomeza gufunga Kyagulanyi n’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi ari ukubangamira uburenganzira bwabo kandi ko bagomba guhita bemererwa kugenda mu bwisanzure bwabo.
Elubu yagize ati: “Gukomeza gufunga Kyagulanyi mu rugo rwe ntibyemewe kandi bibangamiye umudendezo we bwite.”
Guverinoma ya Uganda yari yatangaje ko gufunga Kyagulanyo byari mu rwego rwo kumubuza gutegura imyigaragambyo no kumurinda ibyaha yashoboraga kugwamo nko kurenga ku mabwiriza yo guhangana na Covid-19.
Umucamanza Elubu yavuze ko ibyo bashingiraho bafunga Kyagulanyi nta kimenyetso kibigaragaza ari naho yahereye yemeza ko izi ngabo na Polisi birinze urugo rwa Kyagulanyi bahita bahava.
Urukiko kandi rwanzuye ko Leta igomba guha Kyagulanyi indishyi z’akababaro kuko bamufunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ildephonse Dusabe