Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.
CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Uwo mwanya yari awumazeho imyaka ibiri n’igice.
Uyu Rtd Gasana, akurikiranweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwabajije Gasana icyo abivugaho, asubiza ko byose abihakana.
Mu iburanisha ryo ku wa 10 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bwavuze ibi byaha bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba.
Muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze i Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, k’uburyo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.
Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.
Baje kongera guhurira muri Hotel i Nyagatare baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi, hanyuma akayazamura nyuma agahera aho amukorera ubuvugizi.
Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima. Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana. Ibyo bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.
Gasana yasobanuye ko kugira ngo umushinga ugere iwe, yasabye Karinganire gupima niba ubwo butaka bwe burimo amazi no kuhakorera umushinga ngo harebwe ko ushoboka mu Burasirazuba hose kuko wari wageragerejwe i Rwamagana.
Yavuze ko ahabonetse amazi ari hafi y’isambu ye muri metero ziri hagati ya 10 na 15 uvuye ku ipoto ya triphase itanga amashanyarazi ahagije ndetse ko mbere yo kuhagera babanje gucukura ahantu hatandukanye.
Yasobanuye ko nta mutangabuhamya utazi ko amazi azajya mu mirima yabo. Ati:“Wari umushinga umwe, wo kohereza amazi mu baturage.’’
Gasana yasobanuye ko nyuma yaganiriye naba Meya asanga bafite ibibazo by’abaturage bambuwe amafaranga batanze. Yahise afata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose akabanza gukemura ibibazo byari i Ngoma n’ahandi.
Icyo gihe hatumijwe inama y’Intara y’Iburasirazuba na Karinganire ayitumirwamo. Hagaragajwe ko afite amadeni angana na miliyoni 300 Frw.
Karinganire yahise afungwa ariko aza gufungurwa, yongera gufungwa. Gasana yavuze ko “ibyo yakoze yaraduhemukiye, ndamuhagarika.’’
Yagize ati :”Sinari kumukingira ikibaba kandi abaturage bari mu kaga.’’
Gasana yavuze ko Karinganire, ubu ufungiye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, yatanze amakuru ashaka kumwumvisha ngo kuko nawe yamufungishije.
Mu kwiregura kwe, yavuze ko ibyo yakoze byakwitwa amakosa aho kuba ibyaha kuko atashishoje neza mbere yo gukorana na Karinganire.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com