Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara cyo guhagarika guteza cyamunara Hotel yabo rushimangira ko icyemezo cyigo kuyigurisha cyafashwe hakurikijwe amategeko.
Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu Kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.
Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bazakijuririra.
Mu cyumba cy’urukiko hagaragaye abo ku ruhande rw’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Rwigara gusa. Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe.
Muri urwo rubanza kompanyi y’ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara.
Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy’iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.
Me Janvier Rwagatare wunganira abo kwa Rwigara avuga ko uruhushya rwo guteza icyamunara iriya nyubako rwatanzwe bidakurikije amategeko ndetse avuga ko uru rubanza rutareba iyi kompanyi ya ba Rwigara kuko itabayemo umuburanyi.
Yasobanuye ko haburanaga Madamu Mukangemanyi aho kuba PTC mu gihe umucamanza yashimangiye ko uruhushya rwo guteza cyamunara iyo Hotel byakurikije amategeko.