Ku wa 24 Nzeri 2020 nibwo iri huriro ryatoreye Mukakarangwa na Mugisha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena basimbuye babiri basoje manda yabo.
Nk’uko biteganywa n’itegeko, kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, mu itangazo Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze rwemeje aba bayobozi nyuma yo kugenzura ko bujuje ibisabwa.
Rigira riti “Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ikirenga mu miburanishirize y’imanza zihariye, ruri ku cyicaro cyarwo, nyuma yo gusuzuma mu muhezo ikirego rwashyikirijwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku kibazo cyerekeranye no kwemeza abakandida ku myanya y’abasenateri, rumaze gusuzuma dosiye zatanzwe, rwasanze abakandida Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis bujuje ibisabwa n’amategeko, bakaba bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.”
Aba basenateri baziyongera ku bandi bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, kugira ngo basimbure batandatu bazasoza manda mu Ukwakira uyu mwaka.
Batandatu bagiye gusoza manda zabo barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zéphilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi babiri ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.
Manda ya gatatu ya Sena yatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2019. Icyo gihe abasenateri barahiye bari 20, barimo bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, babiri batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, babiri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.
Ntirandekura Dorcas