Urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza rwatesheje agaciro igikorwa cyo kohereza Abimukira mu Rwanda, aba bimukira bakaba ari abinjiye muri iki gihugu ku buryo butemewe.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 15 Ugushyingo2023 . Ni umwanzuro ushyize iherezo kumasezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022 hagati ya leta y’u Rwanda na goverinoma y’u Bwongereza, yavugaga ko u Rwanda rugomba kwakira abimukira ku butaka bwarwo mu gihe cy’imyaka 5.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko igihe cyose iki cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyabangamirwa cyangwa kigateshwa agaciro bizatuma bahita bakura igihugu cy’Ubwongereza , mu rukiko rw’Uburayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu cyane ko arirwo rwitambitse indege ya mbere yagombaga kohereza abambere mu Rwanda.
Iyo uyu mugambi utitambikwa ,hari kubakwa inzu 2,400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho Kandi butangiza ikirere.
Iyi gahunda kandi yari yarwanyijwe na bamwe mu banyepolitike bo mu Rwanda bavuga ko kuzana abo bimukira mu Rwanda bihabanye n’amategeko arengera impunzi.
Byanagarutsweho Kandi n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda( Green Party of Rwanda) ubwo ryasohoraga itangazo ryamagana amasezerano ya leta y’u Rwanda na goverinoma y’U Bwongereza, bavuga ko u Rwanda rudafite umutungo kamere mucye ugereranije n’abaturage barwo.
Bongeyeho kandi ko u Rwanda ari igihugu gito gituwe n’abaturage benshi, byakubitiraho ko nta mitungo kamere ihagije rufite bikarushaho kuba ikibazo.
Ibi rero byatumye iri shyaka rivuga ko ridashyigikiye Politiki yo kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda.
Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed