Uwunganira Madamu Munyenyezi Beatrice,Maitre Pierre Celestin Buhuru,yemeje ko urukiko rwibanze rwa Kicukiro rutahaye agaciro impamvu ikomeye batanze kugira ngo arekurwe yo kuba abatangabuhamya bahawe umwanya baravuze ko bamuzi.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Urukiko rwategetse ko Béatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ko akekwaho ibyaha biremereye.
Amaze gusomerwa umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa mbere nimugoroba, Madamu Munyenyezi yagize ati: “Sinishimiye icyemezo cy’urukiko, ntangaje ko nkijuririye.”
Umwunganira mu mategeko,yabwiye Umuryango ko bakiriye umwanzuro wa Munyenyezi bagiye gukora imyanzuro bagategereza ubujurire.
Ati “Yahise ajurira iki cyemezo, nta kindi twakora uretse gukora imyanzuro hanyuma tukazashaka itariki yo kuburana mu rwego rw’ubujurire.”
Abajijwe niba hari impamvu batanze yaba yirengagijwe n’urukiko,Me Buhuru yagize ati “Impamvu twatanze urukiko rwazirengagije cyane rwose, kubera y’uko hari ingingo imwe ikomeye mu zatanzwe y’uko abatangabuhamya hafi ya bose bemeje ko Munyenyezi Beatrice yari umunyeshuri muri kaminuza,ko bamuzi neza.
Icyo kintu umucamanza yacyirengagije,ntacyo yakivuzeho.Icyo gisenya za mpamvu abantu bavuzeho kuko niba abantu [abatangabuhamya] bahushije bakavuga ngo turamuzi ngo yari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda,bikagaragara ko abo bantu batamuzi,waba umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda utarigeze urangiza amashuri yisumbuye?.Udafite dipolome,utarakoze ikizamini cya Leta ngo ubone kujya muri Kaminuza?.
Baba bariya n’abagiye muri amerika, kuko hari abatangabuhamya umunani bagiye muri Amerika kumushinja kandi nta kindi bagiye kumushinja uretse kuvuga ko bamubonaga kuri bariyeri yica abantu,ibyo bavuze ntabwo bigomba gushingirwaho.”
Uyu mwunganizi wa Munyenyezi yavuze ko Jenoside yabaye aribwo ari kwiyandikisha mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye gusa ntiyabasha kwiga kubera ko yari atwite.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuwa gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bunganira Munyenyenzi batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.
Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n’imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n’uko ubu ari mu rukiko.
Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika”.
Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n’abatangabuhamya.
Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.
Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi – Sharom Ntahobari – ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.
Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.
Uyu munsi,Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n’uruhande rw’uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y’urubanza mu mizi.
Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.
Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n’ibibazo by’ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.
Nyuma y’izo mpamvu n’izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza mbere y’urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.
Munyenyezi akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.