Umunyamakuru akaba na nyiri ikinyamakuru ukwezi, Manirakiza Theogene yaramaze iminsi afunze by’agateganyo nyuma yo gukekwaho gukora icyaha cya ruswa yarekuwe n’urukiko Rwisumbuye rwa nyarugenge mu cyemezo gikuraho icyemezo cyimufunga by’agateganyo iminsi mirongo itatu.
Manirakiza Thèogene ubwo yajuririraga urukiko Rwisumbuye arusaba ko rwakuraho icyemezo kimufunga by’agateganyo cyari cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa kagarama hagaragaye ibaruwa yari yanditswe nuwamuregaga Nzizera Aimable ko yamwatse ruswa iyo baruwa ikaba yaravugaga ko yamuhaye imbabazi, ko urukiko rwashishoza rukamurekura naho Manirakiza Theogene we yavugaga ko nta mbabazi asaba kuko nta cyaha yigeze akora ko ahubwo ari ukumubeshyera .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com