Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022 urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwafashe icyemezo cyo gusubika byagateganyo urubanza ruregwamo umuhesha w’inkiko Niyonsenga Jean Baptiste uzwi ku kazina ka Thony , Buzizi Lathiel, Dusabeyezu Seraphin na Nkunduwera Mathias ku cyaha bakurikiranyweho cyo guhimba imanza za Gacaca rushingiye ku mpamvu ebyiri .
Impamvu ya mbere yatanzwe n’ubushinjacyaha ni uwitwa Nkunduwenda Mathias bivugwa ko yatorotse ubutabera kuko atarabazwa n’ubushinjacyaha kuva yahamagarwa ngo yisobanure kubyaha aregwa ndetse kugeza magingo aya akaba atarabonerwa irengero bityo ko mugihe yaba ataburanishijwe hamwe na bagenzi be bafatanyije gukora icyaha bo bafungiye muri gereza ya Nyakiriba bishobora kubangamira ubutabera , maze asaba umucamanza ko hatangwa andi mahirwe yo kumushakisha kugirango kimwe n’abandi nawe akurikiranwe ku byaha ashinjwa gukorana na bagenzi be.
Uyu mugabo bivugwa ko nubwo yaburiwe irengero urugo rwe rukiri mu mujyi wa Gisenyi yaba umudamu we n’abana be,bityo ko bagomba kumumenyesha ko aho aba aherereye hose agomba kubanza kwitaba ubutabera.
Impamvu ya kabiri ni urukiko rwasabye abatanze ikirego gushaka icyangombwa cy’ubutaka cy’ umutungo wabo bari bafite mbere y’uko imitungo yaabo itezwa cyamunara utaratezwa cyamunara .
Nyuma yo gusuzuma bino byifuzo umucamanza yanzuye ko urubanza rusubitswe rukazongera gusubukurwa kuwa 14 Mata 2022 saa mbiri za Mugitondo.
Kuwa Gatanu taliki ya 5 Ugushyingo 2021 nibwo Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Rubavu Sebagaragu yatangaje icyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 Umuhesha w’inkiko w’umwuga Niyonsenga Jean Baptitse uzwi ku mazina Tonny na Buzizi Salathiel ku cyaha bakekwaho bakoze cyo guhimba inyandiko za Gacaca bakaba barazifashishije mu guteza cyamunara inzu ya Gashegu Dismas iri ku mupaka munini wa Grande Barriere.
Urukiko rwafashe iki cyemezo bashingiye ku mpungenge zatanzwe n’ubushinjacyaha aho bwavugaga ko baburanye bari hanze,batoroka ubutabera cyangwa bakangiriza ibimyenyetso kubera ko ibyaha bakurikiranyweho bikomeye.
Nkuko ubushinjacyaha bwavuze ko Gashegu Dismas yitabye Imana kuwa 06/04/1994 ndetse bweretse urukiko icyemezo cy’uko uyu nyakwigendera yitabye Imana ,mbere y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi,mu nyandiko ndangizarubanza yashingiweho yitiriwe urukiko rwa Gacaca y’umurenge wa Rambura yo kuwa 06/07/2009 ,isobanura ko habaye iburanishwa ku cyaha cya Jenoside ndetse Gashegu Dismas akaba yaritabye urwo rubanza aho yaregwagamo gusahura inka 104 zari mu Ishyamba rya Gishwati aho bavuga ko icyaha cy’ubusahuzi cyakozwe muri Kanama 1994.
Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rutabayeho kuko rushingira ku cyemezo cy’uwitabye Imana (Attestation de deces) yemeza ko Gashegu yapfuye kuwa 06/04/1994,rero ko atagomba kuburana mu manza za Gacaca kuko zabaye yarapfuye,kandi n’inyangamugayo zivugwa guca uru rubanza umwe ariwe Dusabeyezu Seraphin akaba afunzwe n’ubwo mugenzi we Nkundabenda Matias kugeza ubu asa nuwatorotse Ubutabera .Aba bakekwaho guhimba imanza za Gacaca kugira ngo batware umutungo w’uwitwa Sinayobye Emmanuel . Uwo mutungo uri mu mujyi wa Musanze ndetse n’umutungo wa Twagirayezu uri mu mujyi wa Kigali ahitwa Kimisagara.
Umuhesha w’Inkiko Niyonsenga Tonny umushinjacyaha yerekanye ko nta cyamunara yigeze akora kuko nta Raporo yayo yabashije kwerekana ndetse hari n’ibaruwa yo kuwa 24/08/2016 yandikiwe n’urugaga rw’abahesha b’inkiko yamutegekaga kuba yaverishije,amafaranga yatejwe cyamunara kuri Konti ya MINIJUST iri muri BNR angana na 42.760.000 bivugwa yavuye mu cyamunara ntabikore,ndetse n’umuryango wa Gashegu wamwandikiye umusaba Raporo ya cyamunara mu ibaruwa yo kuwa 19/01/2016 nabo ananirwa kuyibaha byose bikerekana ko nta cyamunara yabayeho.
Muri urubanza kandi hagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Jomba yasabaga inzego za Polise gukurikirana uwahimbye Kashe mpuruza iri ku rubanza rufite nomero 302,kuko urukiko rwavuze ko itari iyabo, uru rubanza 302 ninarwo Me.Niyonsenga yashingiyeho ateza Cyamunara umutungo wa Nyakwigendera Gashegu Dismas.
Soma inkuru yabanjye unyuze aha<<https://rwandatribune.com/rubavuurukiko-rwakatiye-igifungo-cyiminsi-30-yagateganyo-me-niyonsenga-tonny-na-buzizi-ku-cyaha-cyo-gucura-imanza-za-gacaca/>>
HATEGEKIMANA Claude