Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwasubukuye urubanza rwa Leon Mugesera aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni ibyaha bikomoka ku ijambo yavugiye ku kibuga cy’umupira ku Kabaya, ubutabera bw’u Rwanda bumurega ko yakanguriraga abahutu kwica abatutsi.
Mugesera yafashe umwanya munini yiregura ku cyaha cyo gukangurira abahutu kwica abatutsi bitewe n’ iyo mbwirwaruhame yavuze mu 1992.
Yasobanuye ko iryo jambo ryateshejwe umwimerere maze bituma umucamanza wa mbere amuhanisha gufungwa ubuzima bwe bwose.
Yongeyeho ko barisesenguye baricagaguyemo ibice bituma ritakaza umwimerere w’ubutumwa bwaryo.
Ubucamanza bwasabye Mugesera kutibanda ku gusesengura ikirego kuko yabikoze mu myanzuro yashyikirije urukiko,ahubwo rumusaba kwerekana ibyirengagijwe byagombye kuba byamurengera.
Mugesera yavuze ko iryo jambo yarivuze mu gihe cy’inkubiri y’amashyaka menshi bitegura amatora kandi ko cyari igihe cy’intambara u Rwanda rwatewe.Yasabye ko iyo mbwirwaruhame yasesengurwa hashingiwe ku gihe yavugiwe n’uburyo yavuzwemo.
Ngo ntiyumva ukuntu ibyo yavuze mu 1992 byaregeshwa ibyaha byakozwe mu 1994.
Undi mucamanza yamubajije niba yemera koko ko ariwe wavuze iyo mbwirwaruhame,Mugeserera asubiza ko yemera ko ari we.
Yanzura kuri iyi ngingo,Mugesera yabwiye urukiko ko nirusesengura neza iryo jambo ruzasanga umucamanza wa mbere yibeshye akamuhamya ibyaha hari ibimenyetso yirengagije.
Umwunganira mu mategeko Me Jean Felix Rudakemwa yasabye urukiko rw’ubujurire kuzakosora amakosa avuga ko yakozwe n’urukiko rukuru mu Rwanda maze Mugasera agahabwa ubutabera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibisobanuro bya Mugesera nta shingiro bifite kuko n’ubundi ahakana ibikubiye muri iyo mbwirwaruhame ishingiyeho ikirego cy’ibyaha akurikiranyweho.
Umushinjacyaha yavuze ko muri iyo mbwirwaruhame Mugaesera yumvikanye asaba abafite amafaranga kugura imipanga bagatema abatutsi amajosi bakabajugunya muri Nyabarongo bakabasubiza iwabo muri Abisiniya.
Mu iburanisha ritaha ,biteganyijwe ko Umucamanza azumva abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura. Mugesera azongera kuburana ku itariki ya 22 Kamena 2020.
Mugesera Leon aregwa ibyaha bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bikomoka ku mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya mu 1992 ubwo yari visi perezida w’ishyaka MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi,ishyaka ryari riyoboye igihugu.
Yafatiwe mu gihugu cya Canada agezwa mu Rwanda mu 2012.Urukiko rukuru mu Rwanda rwamuhamije ibyaha aregwa mu 2015 rumukatira igifungo cya burundu.
Leon Mugesera afite imyaka 68,n’impamyabumenyi y’ikirenga ku rwego rwa Doctorat mu by’iyigandimi.
Ubwanditsi