Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko Umunyamioderi Moses Twahirwa wari umaze iminsi afunze agomba guhita ataha akajya akurikiranwa ari hanze.
Uyu muhangamideri Turahirwa Moses yari aherutse kuburana ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agataganyo, agasaba, Urukiko guca inkoni izamba, rukamurekura, uyu munsi rero rwemeje ko afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 15 Kamena, nyuma y’iminsi ibiri aburanye ubu bujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yatakambiye Urukiko kumurekura agakurikiranwa adafunze, akagera n’aho agaragaza amarangamutima, yatewe no kuba yari amaze iminsi 40 afunze.
Uru Rukiko rwatangaje icyemezo cyarwo, rwavuze ko uyu musore arekurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rwavuze ko uregwa agomba kujya yitaba Urukiko buri wa Mbere wa buri cyumweru, kandi ko atemerewe kurenga imbibi z’u Rwanda. Umucamanza kandi yavuze ko uregwa akomeza gukorwaho iperereza.
Uru rukiko rwavuze ko icyemezo cya mbere cy’Urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, cyashingiye ku itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uregwa, hadasuzumwe iyo nyandiko nyirizina.