Impuguke mu by’ubukungu akaba n’umushakashatsi ku buzima Dr.Bihira Pierre Canisius avuga ko ibihugu birimo gukora amakosa akomeye yo kwihutira gutanga inkinko zitarakorerwa igeragezwa rihagije aho avuga ko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bazikoresha.
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv , Dr. Bihira yavuze ko Covid-19 n’iby’inkigo zayo byahindutse ubucuruzi bukomeye kurusha uko babigira ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange.
Kubwe ngo abayobozi ba za Leta z’ibihugu bagakwye kwigisha abaturage uburyo kurya indyo yuzuye yiganjemo ibirinda indwara(Imbuto n’Imboga) aribyo byakabaye bishyirwamo imbaraga kuko aribyo bifasha umubiri kongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bukomeye bityo umubiri ukaba wakwikorera urukingo wo ubwawo.
Yagize ati” Abayobozi benshi b’ibihugu bashyiraho ingamba zo kugumisha abantu mu ngo, gusa nta nahamwe ndumva bigisha abaturage kureka inzoga n’inyama nyinshi zongera ibinure mu mubiri. Ubusanzwe umubiri ugira ubwirinzi(Immune System) aho wo ubwawo ushobora kwirwanaho mu gihe utewe n’uburwayi butamenyerewe nka Coronavirus”
Dr. Bihira akomeza avuga ko kwihutira gukingira abaturage bakoresheje inkingo zitanga icyizere (official candidate vaccine]) bisobora kuzagira ingaruka zikomeye ku bakingiwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC giherutse gutangaza ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni 1 ziteganyijwe kugera mu Rwanda mu ntangiro za Gashyantare cyangwa mbere yaho gato. Aho biteganijwe ko zikihagera bazahita batangira gukingira abaturage bahereye ku bakuze n’abakora mu nzego zo kwita ku barwayi ba Covid-19 nk’abantu byumwihariko bazwiho ko bafite amahirwe menshi yo guhitanwa n’iki cyorezo.
Ildephonse Dusabe
abarimu be nibo batanze prposition ya guma mu rugo. we yize he?