Umugabo witwa Pierre Barakikana uzwi nka “Muhanuzi” uherutse gucikwa n’ururimi rwe agatangariza mu muhanda ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yatawe muri yombi.
Uyu mugabo ukomoka muri komini Mpanda mu ntara ya Bubanza afungiwe ahitwa Mvugo nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.
Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.
Abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.
Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba kuwa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi kibitangaza.
Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.
Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”
HATEGEKIMANA Claude