Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022 nibwo hamenyekanye urupfu rw’umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa hanyuma nawe akaza kuraswa ndetse akahasiga ubuzima, abanyecongo bahise batangaza ko ari intambara yabaye ndetse abasirikare b’u Rwanda barahakomerekera abandi bahasiga ubuzima.
Uyu musirikare winjiriye ahitwa muri Gasutamo inyuma gato y’Umupaka muto wa Gisenyi(Petite Barierre) , yinjiye amaze kugera mo atangira kurasa urufaya rw’amasasu akoresheje imbunda yo mubwoko bwa AK 47 yari afite, hanyuma umwe mu basirikare bari kuburinzi ahita amurasa arapfa.
Nyuma y’urupfu rw’uyu musirikare, ibinyamakuru bitandukanye hamwe n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga byo muri Congo byahise bitangira kwandika ko uyu musirikare yarashwe mu gihe yari ahanganye n’ingabo z’u Rwanda, agakomeretsa benshi ndetse abandi bakahasiga ubuzima.
Imwe mu nyandiko zacishijwe mu mbuga nkoranyambaga zo muri DRC k’urupfu rw’uyu musirikare
Nyuma yo gusoma ibyanditswe n’abanye congo, umunyamakuru wa Rwandatribune yagiye aharasiwe uyu musirikare wa FARDC, ahasanga umurambo we hamwe n’imbunda ye ya AK47 yakoresheje ari kurasa
Ingabo n’abashinzwe iperereza bageze aho nyakwigendera yarasiwe
Nyuma y’uko abakuriye ingabo mubihugu byombi bahuriye ahabereye iki gikorwa, bahise bajyana umurambo mu buruhukira bw’ibitaro bikuru bya Gisenyi, mugihe hagitegerejwe ko igihugu cye kiza za kumutora.
Ingabo z’ibihugu byombi zigeze ahabereye iraswa
Umuhoza Yves
Ariko sha abanyekongo baravuga kweli. Ngo habaye intambara igwamo abasirikare b’u Rwanda? Yabereye he se yaharitswe niki? Ariko uziko hari abanyekongo bifuza intambara koko? Nicyo kikwereka ko bariya bantu batazi ibyo bakinisha! Intambara? Ubu Goma yose aba ari umuyonga!