Maj Stepan Tarabalka, Umugabo w’imyaka 29, yari umurashi wishimirwaga na Guverinoma n’abaturage Bose muri Ukraine kubera ubutwari bwe aho yarashe indege z’abarusiya zirenga 40. Urupfu rwe rukaba rukomeje gushengura benshi.
Mu ntambara imaze amezi arenga 2 iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, hakomeje kubamo byinshi biteye agahinda.
Kuri ubu ikibabaje Abanya-Ukraine, ni umusirikare wabo wari mudahusha kabuhariwe warasaga indege z’Abarusiya yihishe isura aho bamwitaga Umuzimu, ubu akaba yitabye Imana.
Ubu buhanga n’ubumenyi bwo kurasa indege zirenga 40 ku muvuduko munini, ndetse yahishe isura ye ku buryo ntawamenyaga uwo ari we, byatumye abaturage bamwita UMUZIMU wa Ukraine, kuko kuribo bamubonaga nk’igitangaza cyabo.
Major Stepan Tarabalka yavukiye mu mujyi wa Korolivka mu burengerazuba bwa Ukraine, yize mu university ya Kharkiv mu bijyanye n’igisirikare cyo mu kirere.
Asize umugore witwa Olenia n’umwana umwe w’umuhungu witwa Yarik w’imyaka 8.
Umubyeyi wa Stepan Tarabalka, Nathalia yavuze ko umuhungu we Stepan yatangiye kugira inzozi zo gutwara indege akiri muto, aho yirukankaga mu cyerekezo indege iri kugurukiramo ashaka kureba uko iyo ndege igwa ku butaka.
Yagize ati “umwana wanjye yagize inzozi zo kuba umurwanyi w’umupilote w’indege akiri muto.”
Stepan Tarabalka ku musi wambere w’intambara yarashe indege 6 z’u Burusiya akomeza kurwanira igihugu cye arasa kugeza mu mpera z’ukwezi gushize Kwa 4, aho yarashwe amaze kurasa indege zu Burusiya zirenga 40.
Mbere gato y’urupfu rwa Stepan, u Burusiya bwabonaga amashusho yo kuri Twitter ya agaragaza uwo mugabo urasa indege ku buhanga bukomeye ariko isura ye itagaragara.
Umusi umwe mbere y’urupfu rwa Major Stepan yigaragaje ku mashusho (video) ya DCs abwira u Burusiya ati “Uyumusi ndaza ku butaka bwanyu.”
RWANDATRIBUNE.COM