FARDC yagaragaje ko ibyo guhagarika imirwano bishobora kudashoboka, ko ahubwo ko imirwano igiye kongera kubura hagati y’umutwe w’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko FARDC iri gushinja M23 ko itubahirije amasezerano yo guhagarika imirwano.
Ibi FARDC yabigaragaje mu itangazo yasohoye ejo kuwa 18 Werurwe, ryashyizweho umukono na Lt Col Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2.
Muri iri tangazo, FARDC ivuga ko umutwe wa M23 wongeye kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.
FARDC yakomeje ivuga ko guhera kuwa 17 Werurwe 2023, M23 yagabye ibitero ku birindiro byayo biri ahitwa Mpati, Kabaya, Nyabibwe, Kadisha, Rubare, Nyamirima muri Cheferi ya Buhunde ho muri Teritoire ya Masisi ndetse ko kugeza ubu imirwano ikomeje.
FARDC yasabye umryango mpuzamahanga, EAC, MCVE (Mecanisme Conjoint de Verification Elargie) gufatira M23 ibihano no guha DRC ubufasha bwo kurwanya izi nyeshyamba,ngo kuko zikomeje kwigomeka zanga guhagarika imirwano kandi bikubiye mu masezerano zasinye.
FARDC yasohoye iri tangazo mu gihe na M23 nayo yasohoye irindi tangazo kuwa 17 Werurwe 2023, rivuga ko FARDC itari kubariza ibisabwa n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu.
Kugeza ubu, impande zombi zikomeje kwitana kuwaba warenze ku masezerano yo guhagarika imirwano k’uburyo isaha iyari yose rwakongera rukambikana hagati ya M23 na FARDC.
Uwineza Adeline