Nyuma y’igihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze yararahiye ko itazigera na rimwe igirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba bahanganye za M23, ubu noneho ibintu biraca amarenga ko ishobora kuva ku izima maze ikicarana ku meza y’ibiganiro n’uyu mutwe.
Kinshasa imaze igihe yotswa igitutu n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Israel isabwa kujya mu biganiro na M23; nk’inzira nyayo yakemura amakimbirane impande zombi zimaze igihe zifitanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yatangaje ko kuri ubu Kinshasa yiteguye kujya mu biganiro; gusa avuga ko mbere yo kubyemera na yo hari amabwiriza y’ibyo yifuza igomba gutanga ariko atasobanuye neza.
Hari mu kiganiro yagiranaga na Bintou Keita Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU akaba ari na we ukuriye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) na ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Lutundula yagize ati: “Hakenewe ko buri wese yisuzuma abikuye ku mutima kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bw’igihugu, binyuze mu guhagarika ubwicanyi buhakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’igisirikare cy’u Rwanda. Ibisubizo birahari, RDC yiteguye kuganira, ariko tugomba gushyiraho amabwiriza kugira ngo ibiganiro bibeho”.
Lutundula yavuze ko ibyo RDC isaba bizingiye kuri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, gahunda ishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uw’Ubumwe bw’u Burayi aya masezerano akaba ari nayo umutwe wa M23 n’abandi bifuriza Congo amahoro bahora basaba ko yashyirwa mu bikorwa.
Iyo miryango yose imaze igihe isaba impande zihanganye guhagarika imirwano, zigakemura ibibazo zifitanye zisunze inzira y’ibiganiro kuko inzira y’imirwano itageza abantu ku mahoro ko ahubwo ari ugutakaza abaturage n’imbaraga z’igihugu ku mpande zombi.
Ni ubusabe cyakora yaba M23 na Guverinoma ya RDC bananiwe kubahiriza, kuko imirwano ikomeye ikomeje kujya mbere hagati y’impande zombi; by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi n’iya Nyiragongo aho hari n’amakuru avuga ko mu yabaye ku munsi w’ejo kuwa mbere umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi kabuhariwe wa Hiboux yishwe na M23.
Uyu muyobozi akaba yarapfanye ku bwinshi n’abarwanyi ba Hibaux baguye mu mirwano yabereye mu gace ka Kimoka no ku mu Cafee, ahabereye urugamba rukaze rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa RDC.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com
.