Afurika ikomeje kwamamara ku isi cyane. Ubukungu n’ibitekerezo byagutse mu rubyiruko ni ibintu byagaciro byashyizwemo imbaraga, umugabane wa Afurika ukomeje kugaragaza impamvu ugomba guhabwa icyubahiro. Kimwe mu bintu byateye imbere muri Afurika ni mu gisirikare cyacyo.
Ku bijyanye n’imbaraga za gisirikare, ibihugu by’Afurika bifite ingabo nyinshi zihagaze neza. Ibihugu nka Misiri, Maroc, Afurika y’Epfo, Kenya, na Nijeriya bikomeje kwerekana ubushobozi bw’uyu mugabane wubatse ingufu zitangaje.
Kubera iyo mpamvu, ibihugu byinshi bya Afurika bikurikiza ndetse byerekana ubushobozi bwabyo bwo kuzamura imitwe ya gisirikare ifite akamaro kandi ishoboye.
Hashingiwe ku mikorere ya Global Firepower (GFP), isuzuma imbaraga za gisirikare zishingiye ku bintu bitandukanye, birimo abakozi, ibikoresho, imari, ndetse na geografiya, ubuhanga bwa gisirikare muri Afurika buragenda bugaragara.
Ihuriro rya Global Firepower (GFP), rishingiye kuri Global Firepower, urubuga ruvugurura buri mwaka imibare y’imitwe yitwara gisirikare ku isi.
Ku isi, Ibihugu 46 nibyo byashyizwe ku rutonde rwa Global Firepower ku rutonde rwa Powers on Rise (2024) isuzuma ngarukamwaka ry’ingabo, umunani muri byo ni ibyo muri Afurika.
Dore ibihugu 8 bya Afrika bifite ingabo nyinshi zirwanira ku butaka ku rutonde ngarukamwaka rwa 2024
1. Libiya
2. Mozambike
3. Chad
4. Ivory Coast
5. Mali
6. Maurtania
7. Liberia
8. Benin
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com