Afurika ni umugabane wakunze kumvikana nk’umugabane utabaho Demokarasi, aho umuyobozi ugiye kubutegetsi agerageza gusiga icyasha uwo yasimbuye. Ibi bigira ingaruka kuri bamwe, ari nabyo bikunze gukekwa ko aribyo bitera abayobozi ba Afurika kugundira ubutegetsi cyane ko bavuga ko muri Politiki nta Miseke igoroye ubamo.
Ibi ni nabyo bituma iyo akenshi umukuru w’igihugu avuye ku butegetsi , akoresha uko shoboye kose agahunga igihugu cye, akigira gutura mu mahanga akabaho nk’impunzi cyane ko aba abizi ko asubiye mu gihugu yahoze ayobora yahita atwabwa muri yombi akaryozwa ibyo yaba yarakoze akiri ku butegetsi.
Uyu munsi reka tubagezeho bamwe mu bakuru b’ibihugu baguye ishyanga , ntibashyingurwe mu bihugu byabo, haba ku bushake bw’imiryango yabo cyangwa ku mpamvu za Politiki y’ibihugu bahoze bayobora.
1.Hissene Habre(Chad)
Hissene Habre yayoboye igihugu cya Chad kuva mu mwaka 1982 kugeza mu mwaka 1992 ubwo yahirikwaga ku butegetsi na Idriss Deby Itno . Yitabye Imana mu mwaka 2021 azize Covid-19 aguye aho yari ari mu buhungiro mu gihugu cya Senegal. Aha muri Senegal Habre yari ahamaze imyaka ikabakaba 32 ari mu buhungiro .
Umuryango we wasabye ko umurambo wajyanwa gushyingurwa mu gihugu cye nk’uwahoze akiyobora. Guverinoma ya Chad yatangaje ko ubemereye kuza kumushyingurwa gusa,utegekwa ko nta mihango n’imwe y’icyubahiro izamukorerwa nk’uwahoze ayobora igihugu.Aho mu mpamvu zatagwaga havugwaga ko Habre yahamijwe ibyaha byibasiye inyoko muntu agakatirwa gufungwa burundu. Kugeza ubu Hessene Habre ashyinguwe mu irimbi ry’abayisilamu riherereye ahitwa i Yoff mu murwa mukuru wa Senegal Dakar.
2.Ahmadu Ahidjo(Cameroun)
Ahmadu Ahidjo yitabye Imana mu mwaka 1989, nyuma y’imyaka 6 avuye ku butegetsi bwa Cameroun . Ahmadu Ahidjo yavuye ku butegetsi ku bushake asimburwa n’uwari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwe, Paul Bia. Akiva ku butegetsi yahise ajya muri Senegal, aho yagiye gutura. Nyuma y’umwaka umwe avuye ku butegetsi ku bushake akajya gutura muri Senegal nk’impunzi ya Politiki,Ahmadu Ahudjo yaje kuregwa n’ubutabera bwa Cameroun ko yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Paul Biya wari umaze kumusimbura aburanishwa adahari aho yaje guhita akatirwa gufugwa burundu.Amaze kwitaba Imana ntiyemerewe ko ajyanwa gushyinmgurwa mu gihugu cye, kuri ubu nawe ashyinguye mu irimbi ry’aba Islam mu murwa mukuru wa Senegal Dakar.
3.Juvenal Habyarimana(Rwanda)
Juvenenal Habyarimana yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka 1973, nyuma yo guhirika ku butegetsi Gregoire Kayibanda yari abareye Minisitiri w’iNgabo. Habyarimana yishwe kuwa 6 Mata 1994, aho yari avuye mu bikorwa bifite aho bihuriye n’amasezerano ya Arusha yaherukaga gusinyirwa muri Tanzania. Ubwo ingabo za RPF Inkotanyi zari zigiye gufata Kigali , umurambo we warahungishijwe, ujyanwa ku Gisenyi, aho wavanwe werekezwa i Gbadorite muri Zaire, nyuma ukaza kwimurirwa i Kinshasa. Umuryango we ntiwigeze ugaragaza, niba ushaka ko yashyingurwa mu Rwanda.
4.Mobutu Sese Seko(Zaire)
Mobutu Seseko wayoboraga Zaire ( Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) wari warijeje umuryango wa Habyarimana ko azasubiza umurambo we mu Rwanda ugashyingurwa mu cyubahiro, yaje guhunga atabigezeho. Mobutu wari umaze imyaka 32 ku butegetsi nawe yaje kotswa igitutu n’abari bayobowe na Laurent Desire Kabila, ahunga kuwa 17 Gicurasi mu mwaka 1997, ahungiye mu gihugu cya Togo , akomereza mu gihugu cya Maroc ari naho yaje kugwa.
Inteko inshingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko umurambo wa Mobutu Sese Seko, wazanwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro kugeza ubu ukaba utarafata umwanzuro ku gikwiye gukorwa.
5.Petero Buyoya(Burundi)
Petero Buyoya yayoboye bwa Mbere u Burundi mu mwaka 1987 -1993, no mu mwaka 1996 no kugeza mu mwaka 2003. Petero Buyoya yaguye mu Bufaransa mu mwaka 2020, aho yari intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye. Leta y’u Burundi yemeye ko Umurambo wa Petero Buyoya uzanwa mu gihugu cye gusa yongeraho ko nta mihango y’icyubahiro azakorerwa.Umuryango we wahisemo kumushyingura mu gihugu cya Mali, aho kugirango ashyingurwe mu gihugu cye cy’Amavuko.
6. Umwami Mwambutsa VI w’u Burundi.
Leta y’u Burundi yasabye ko uwari umwami w’iki gihugu, Mwambutsa wa Kane watangiye mu Busuwisi aho yari yahungiye agikurwa ku ngoma mu mwaka 1962. Hashingiwe ku busabe uyu mwami yari yarasize yanditse ko atazigera asubira mu gihugu cy’u Burundi, umuryango we wahisemo ko ashyingurwa mu Busuwisi biba ari nako bigenda.
7.Idi Amin Dada (Uganda)
Idi Amin Dada yayoboye Uganda mu myaka 8. Mu mwaka 1979 nibwo yahunze igihugu cye, nyuma y’uko ingabo zarwanyaga ubutegetsi bwe zari zishyigikiwe na Tanzania zari zegereje gufata umurwa mukuru Kampala. Idi Amin yahungiye muri Libya na Iraq nyuma aza kwerekeza muri Arabie Souditte ari naho yaguye mu mwaka 2003. Mu kwezi kwa Karindwi uwo mwaka Umugore we Narongo yasabye Perezida Museveni ko Amin wari urembye yazanwa mu gihugu cye, Museveni amubwira ko azahita aryozwa ibyaha byose yakoze akiri ku butegetsi.Bivugwa ko ku butegetsi bwa Idi Amin , abaturage ba Uganda babarirwa mu bihumbi 100 na 500 bishwe.
Ildephonse Dusabe