Sobanukirwa urutonde rw’abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba zirwanira muri Congo Kinshasa bigwijeho amafaranga menshi, n’indi mitungo ava mu busahuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu muri uyu mwaka wa 2020.
Turabasuhuje nkuko bakunzi b’ikinyamakuru Rwandatribune bakomeje kutwandikira badusaba ko twabagezaho urutonde rw’Abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba zirwanira k’ubutaka bwa Congo bibitseho akayabo k’amamiliyoni y’amafaranga bakura muri iki gihugu.
uyu munsi tugiye kubamara amatsiko,aho tubagezaho bamwe mu bayobozi b’iyi mitwe baje kwisonga mu kugwiza imitungo myinshi y’ibihumbi by’amadorali,kenshi inkomoko ikaba iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ubwambuzi,ubuhinzi bw’urumogi,ubusatuzi bw’imbaho n’ibindi.
5.Gen.Antoine Hakizimana Jeva wa FLN
Uyu Hakizimana Antoine Jeva ,mu bucukumbuzi bwakozwe na bimwe mu binyamakuru bwo muri Congo twavuga nka Fizi actualite,uyu mugabo amaze kwibikaho,amato atwara imizigo mu kiyaga cya Tanganyika agera 6,hakaba n’andi mato 4 akorera mu nkengero z’ikirwa cy’iJwi ndetse n’amazu y’ubucuruzi ari kuri icyo kirwa,uyu mutungo ukaba ugera mu bihumbi 600 by’amadorali y’Amerika,ukaba ucungwa na babyara be,dore ko ari naho Nyirasenge atuye kuva kera.
Inkomoko y’umutungo wa Gen.Jeva uva mu bikorwa by’imisanzu yaka bamwe mu banyarwanda baba hanze barwanya Leta y’uRwanda,akababeshya ko agiye kugura intwaro,sibyo gusa uyu mu Jenerali kandi afite abarwanyi bakora ibikorwa byo gutwika amakara ahitwa kalehe na Fizi,ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Jenerali Amuri Yakutumba
4. Jenerali Yakutumba ukuriye Mai mai Yakutumba agenzura ibice bya Fizi,Minembwe,Kirembwe na Isange hose ni muri Kivu y’amajyepfo,aho akura 1200$ cya buri kwezi akura mu misoro y’abaturage 300$ biva mu mbaho nandi akuramu gushimuta abantu,yibitseho 780.000$ ubaze imitungo ye afite muri Congo Kinshasa na Tanzaniya
Col.Nyamusaraba
3.Umunyekongo Col.Nyamusaraba niwe washinze,Mai Mai Gumino,uyu mutwe ukaba warafashije, Kayumba Nyamwasa kwinjira mu butaka bwa Congo Kinshasa ku kiguzi cy’ibihumbi ijana by’amadolari,kugirango umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorere mu kibaba cye,Col.Nyamusaraba yashizwe mu majwi n’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano,ubusahuzi bw’inka n’amabuye y’agaciro byohererezwa mu gihugu cy’uBurundi bituma aza mubakuru b’inyeshyamba zifite amafaranga menshi kuko imitungo ye ibarirwa mu ibihumbi 900$.
2.Gen.Kayumba Nyamwasa wa RNC
Gen.Kayumba Nyamwasa mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune,burerekana ko ari umwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba,bamaze kwigwizaho imitungo myinshi,aho amaze kubaka amagorofa abiri mu mujyi wa Cape town,ayo magorofa akaba afite agaciro ka Miliyoni 50 z’amadorari y’Abanyamerika,aya mafaranga akaba ayakura mu misanzu itangwa n’abambari b’uyu mutwe,aho avuga ko agiye kuyatungisha abarwanyi ndetse no kubashakira intwaro,akayikoreshereza mu bye.
Tugarutse ku nkomoko y’uyu mutungo bamwe mu bambari ba RNC muri Uganda ubwabo batanga ibihumbi 280$ bya buri mwaka binyura mu kigega cyiswe Umurage wa Rwigara,mu gihe RNC igice cy’iBurayi cyaba cyinjiza ibihumbi 300$ ,nandi mafaranga aturuka ku yindi migabane tutarondoye,ako kayabo kose karibwa na Kayumnba Nyamwasa,akayishyirira mu mishanga ye.
1.Lt.Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Gen.Rumuri Byiringiro Victor
Ni Perezida wa FDLR,yakira ibihumbi 18$ bya buri munsi aturuka mu misoro yishyurwa kuri za Bariyeri,zo muri Zone ya Rucuru n’ahandi,ubucuruzi bw’imbaho,ubuhinzi bw’urumogi,gutwika amakara muri Pariki ya Virunga n’ibindi,umutungo we ugizwe n’amato akorera mu Nyanja ya Atlatinka,Hoteli iri ku cyambu cya Point Noire,n’inzu ebyiri ziri mu gihugu cy’Ububiligi byose bibarirwa mu kayabo ka Miliyoni 100 z’amadolari.
Urebye Abayobozi b’iyi mitwe bose twavuze haruguru kimwe n’abandi tutarondoye,bashinga iyi mitwe bashingiye ku mpamvu za Politiki ariko bikarangira bibaye Sosiyete z’ubucuruzi,Abasesenguzi mu by’umutekano bakaba basanga Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,kuzagira amahoro bikiri kure kubera agafaranga kava mu butaka bwayo.
Mwizerwa Ally
Murwara mumutwe mwebwe, iyo mugambirira ibibi naho muhere