Urutonde rw’imijyi isa neza ibi bakunze kwita Smart City Index rwa 2024 rugaragaza ko imijyi 142 isa neza ku isi yose ishingiye ku mibare yasesenguwe n’abashakashatsi mu bushakashatsi bwakozwe ku baturage 120 muri buri mujyi.
Urutonde rwagaragaje ko Cairo ari umujyi mwiza kandi ukeye muri Afurika muri uyu mwaka wa 2024. Uru rutonde rwatanzwe na IMD Smart City Index, ikurikiranira hafi imijyi 142 ku isi yose ikaba ibitangaza ishingiye ku makuru yasesenguwe n’abashakashatsi hamwe n’ubushakashatsi bwakozwe ku baturage 120 muri buri mujyi.
Nk’uko byavuzwe haruguru ubushakashatsi buheruka kwerekana ko Cairo ariwo mujyi mwiza kandi uteye amabengeza muri Afurika muri uyu mwaka wa 2024. Gusa Ariko hari n’indi mijyi mijyi yindi yo muri Afurika yashyizwe kuri uru rutonde.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na IMD World Competitiveness Centre ya Smart City Observatory ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku mijyi irambye (WeGO), kandi ikigamijwe ni ukugaragaza mu ncamake ukuntu ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga by’umujyi bigira ingaruka ku mikorere n’ubuzima bw’abayituye.
Ese kugira umujyi usa neza bisobanuye iki?
Nk’uko IMD ibivuga, umujyi umwiza ni umujyi ukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura inyungu no kugabanya ibitagenda neza mu mijyi ku baturage bayo. Muri raporo y’uyu mwaka, imijyi yo mu Burayi niyo yiganje kuri urwo rutonde kuko imijyi 7 muri 10 ya mbere nyaburanga ituruka mu Burayi.
Kandi hagaragajwe ko imijyi mike yo muri Aziya nayo itera intambwe bigaragara. Singapore, ihatanira umwanya wa mbere mu bahatanira kugaragara mu myanya 10, ikaba yarashyizwe ku mwanya wa 5 nk’umujyi usa neza kurusha abandi ku isi, mu gihe Umujyi wa Taipei yaje inyuma ho imyanya 13
Mu buryo butangaje, kuva iyi gahunda yatangira ni ubwa mbere imijyi yo muri Amerika ya ruguru itagaragaye no muri 20 ya mbere . Nk’uko iki cyegeranyo kibigaragaza, imijyi minini yo muri Amerika nka Washington DC, Denver, na Los Angeles yamanutse cyane ku rutonde rwabo, Umujyi twavuga waje imbere ni New York ukaba uri ku mwanya wa 34.
Mugihe imijyi y’i Burayi ikomeje kwiganza ku rutonde, urutonde ruheruka rwerekanye ko Cairo ariwo mujyi mwiza muri Afrika muri uyu mwaka wa 2024.
Hakurikijwe urutonde rwa Smart City 2024, Dore imijyi 10 ya mbere mu bwiza muri Afrika:
1. Cairo
2. Algiers
3. Rabat
4. Cape Town
5. Nairobi
6. Abuja
7. Lagos
8. Tunis
9. Accra
10. Sana’a
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com