Mu gihe haburaga ibyumweru bibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe ngo Papa Francis agirira uruzinduko muri RDC, Vatican yamaze gutangaza ko uru ruzinduko rusubitswe ku mpamvu z’ubuzima bw’uyu Mushumba wa Kiliziya ku Isi.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu.
Uyu muvugizi wa Vatican, yavuze ko gusubika uru rugendo rwa Papa Francis yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na South Sudan, byaturutse ku byifuzo by’abaganga.
Yavuze ko abaganga basabye Papa Francis gusubika uru ruzinduko kubera ikibazo cy’imitsi afite mu ivi amaranye n’iminsi.
Yagize ati “tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.”
Papa Francis wagombaga gutangira uruzinduko rwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuva tariki 02 kugeza ku ya 07 Nyakanga 2022, yagombaga kuruhera i Juba mu Murwa Mukuru wa South Sudan.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi w’imyaka 85, amaze iminsi afite iki kibazo mu ivi aho anaherute kugaragara agendera mu kagare k’abarwayi ari mu ruhame.
RWANDATRIBUNE.COM