Kuri uyu wa 23 Nyakanga Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, ni uruzinduko rusize ibihugu byombi byaguye umubano.
Ni uruzinduko yatangiye kuwa Gatanu tariki 21 Gicurasi, ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kanombe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Uruzinduko rwa Nguesso yarusoje kuri iki Cyumweru aho yaherekejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Perezida Kagame, ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma.
Uruzinduko rwa Perezida Nguesso mu Rwanda rusize umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego, dore ko rwabaye hashize amasaha make Congo Brazaville yemereye abanyarwanda kujya muri icyo gihugu nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi ku buntu.
Muri uru ruzinduko kandi hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye, akaba yiyongera ku yandi 25 yasinywe muri Mata 2022 ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo Brazaville.
Kuwa Gatanu Perezida Nguesso yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse yakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda, ari nabwo yambikwaga umudali wiswe ‘Agaciro’ kubera umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga Perezida Nguesso yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera, anatemberezwa urwuri rwa Perezida Kagame ruri i Kibugabuga mu karere ka Bugesera, wanamugabiye inka.