Umukuru w’igihugu cy’uburundi Perezida Évariste Ndayishimiye ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kanama yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruzinduko rw’iminsi ibiri rugomba gusiga banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare.
Perezida Évariste Ndayishimiye agomba kugirana ibiganiro na Mugenzi we Félix Tshisekedi, bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse bakanaganira ku mutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ahari gukorera ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano no kugerageza kunga ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23
AGace k’uburasirazuba bwa DRC kari kamaze iminsi yenda kwegera imyaka ibiri kibasiwe n’intambara ihuza ingabo za Leta zifatanije n’indi mitwe yaba ikomoka mu mahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu yibumbiye mu kiswe Wazalendo bahanganye n’inyeshyamba za M23.
Perezida Ndayishimiye yageze ku Kibuga cy’Indege cya N’djili ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Kanama yakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kitwa Actualité ngo aba ba Perezida bombi kuri uyu wa Mbere, bazakurikirana amasezerano y’ibihugu bayoboye arimo n’ay’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ingabo z’u Burundi zari zisanzwe ziri ku butaka bwa RD Congo aho zagiyeyo mu bikorwa byo gufasha iki gihugu kugarura umutekano n’amahoro no kuyabungabunga.
Ingabo z’u Burundi zigera mu 1000, ni zimwe mu zoherejwe muri RDC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byemeranyijwe mu masezerano y’i Nairobi n’i Bujumbura, yasinywe hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muri RDC.
N’ubwo Perezida Ndayishimiye ari muri iki gihugu ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zisigaje iminsi micye cyane ngo mpanda yazo irangire, dore ko igomba kurangira kuwa 01 Nzeri uyu mwaka.
Nti twabura kwibaza ko aya masezerano y’ingabo ku bihugu byombi yaba arimo ko ingabo z’igihugu cy’u Burundi zaguma mu burasirazuba bwa Congo dore ko zigeze gushimwa bavuga ko ingabo za EAC ntacyo zimaze usibye iz’igihugu cy’u Burundi zonyine.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune