Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gahunda yo gukingira Coronavirus mu Rwanda. Mu ntangiriro hazakingirwa abaganga bari bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nyuma hakurikire gukingira abandi bantu basigaye muri uku kwezi.
Hari hasize iminsi ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaje ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Mu kiganiro n’itngazamakuru Dr Nsanzimana yagize ati “Twatumije miliyoni imwe y’inkingo zihutirwa kandi mu gihe icyo ari cyo cyose cya vuba zatugeraho. Twizera ko mu kwezi kwa Gashyantare cyangwa mbere yaho, icyiciro cya mbere cy’izo nkingo cyaba cyatugezeho”.
U Rwanda rwateganyije gahunda yo gukingira izamara imyaka ibiri, ngo hakazaba hakingiwe abagera kuri 60% by’abaturage bose, Leta ikaba izakenera miliyoni 124 z’Amadolari ya Amerika.
Ayo mafaranga ngo ni ayo kugura inkingo ndetse n’ibindi bikenerwa bigendanye na zo, ikaba ari gahunda y’ikingira ry’icyo cyorezo mu gihe cy’imyaka ibiri, bikaba biteganyijwe ko abantu miliyoni umunani (8) bazaba bakingiwe.
Inkingo zageze mu Rwanda ahanini ngo ni izikorerwa mu bihugu by’i Burayi nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.
Avuga kandi ko inkingo zizatangwa mu byiciro, icyiciro cya mbere kikazahabwa abari mu nzego z’ubuvuzi, abafite imyaka iri hejuru 65 n’abafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abarwaye kanseri, diyabete, SIDA n’izindi ndwara zidakira.
Uwo muyobozi avuga kandi ko abazakora ikingira rya Covid-19 bamaze gutegurwa, kuko bamaze iminsi bahabwa amahugurwa yo kwiyibutsa gukingira, bityo bakaba biteguye gutangira ako kazi mu gihe cya vuba gishoboka.