Umujyi wa Kigali wemeje ko hari abantu bahanutse mu igorofa iri mu gace ka Nyabugogo ubwo babyiganaga bishimira kureba Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yatambukaga akabasuhuza.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abaturage benshi bifuzaga kureba Perezida Paul Kagame wahanyuze akabasuhuza.
Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali rigira riti “Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Muri iyi mpanuka hakomereyemo abantu 12, barimo abagore bane n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK.”
Umujyi wa Kigali usoza uvuga ko ukomeza kuba hafi aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka kandi ko ubihanganishije bo n’imiryango yabo.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Perezida Paul Kagame yari avuye mu Karere ka Rubavu gusura ibikorwa byangijwe n’ibiza no guhumuriza bamwe mu bagizweho ingaruka nabyo, yagera i Nyabugogo akabanza gusuhuza abaturage bari baje kuhamuterereza ari benshi.
RWANDATRIBUNE.COM