Mukangemanyi Adeline Rwigara umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu akaba n’umupfakazi wa Rwigara Assinapol , yahamagajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha aho asabwa kwitaba uyu munsi kuwa 8 Mata 2021 .
Mu ibaruwa imutumizaho yahawe n’urwego rw’ubushinjacyaha Adeline Rwigara asabwa kwitaba yitwaje indangamuntu ye n’urupapuro rumuhamagaza akitaba umugenzacyaha Mutabazi Jules ku biro bikuru bya RIB saa tatu za mugitondo.
Mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’amerika Adeline Rwigara yemeye ko yabonye ibaruwa ya RIB imusaba kuyitaba ariko avuga ko atiteguye kuyitaba ngo kuko ari mu bihe byo kwibuka abe bazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .
Yagize ati:” Ntago nzitaba mu cyunamo. Ntaburenganzira bafite bwo kuntumaho umunsi natangiye kwibuka abanjye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu akeka yatumye RIB imutumiza yasubije ko ntampamvu atekereza ngo kuko ari mu bihe byo kwibuka Jenoside kandi mu minsi yashize we n’umuryango we bakaba bari mu gikorwa cyo kwibuka umutware we Rwigara Asinapol.
Bikekwa ko amagambo Adeline Rwigara yavugiye muri uwo muhango ndetse we ubwe yemeza ko yavuze ndetse ko ari ubuhanuzi ariyo yatumye RIB imutumizaho kugirango ajye kuyasobanura.
Adeline Rwigara yaherukaga gutabwa muri yombi we n’umukobwa we Diane Rwigara na Police y’igihugu mu 2017 maze barafungwa ku byaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Gusa mu mwaka wa 2018 Urukiko rukuru rwabagize abere barafungurwa
Hategekimana Claude