Hashize iminsi mu mu barwanyi ba FLN baherereye mu gihugu cy’uBurundi mu Ishyamba rya Kibira havugwamo uruntu runtu aho bamwe muri aba barwanyi basa nabivumbuye ndetse bakomeje kugirana urwikekwe hagati yabo.
Amakuru yizewe agera Kuri Rwandatribune n’uko bamwe mu bagize Inyeshyamba za FLN bakomeje kwinubira Gen Maj Hakizimana Antoine ushinzwe operasiyo za Gisirikare uzwi cyane Ku kazina ka Gen JEVA.
Ngo bamwe muri abo barwanyi baherereye i Burundi bamaze igihe bakora ubukangurambaga ku mpunzi z’Abahutu ziba i Burundi bazibwira ko Gen Maj Jeva agomba kuvaho kuko yananiwe kuzuza inshingano inshingano zo Gufata ishyamba rya Nyungwe na tumwe mu duce tuhegerere ndetse ko ntacyo agishoboye ngo dore ko kuva aho yavugiye atarabasha gufata na Cm 1 y’ubutaka bw’uRwanda.
Igikomeje kubatera agahinda ngo ni uburyo Gen JEVA akunze kubeshya abayoboke ba FLN ko ari gutegura igitero simusiga cyo gufata Nyungwe maze agasaba imisanzu yo gutegura Icyo gitero yamara kuyakusanya bikarangira ateye udutero shuma tudafite Icyo tumaze mu rwego rwo kubahuma amaso ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima bikarangira ntagihindutse
Ngo ni mugihe ayo mafaranga avuye mu misanzu abonetse aribwa na Gen Maj Jeva abandi bagasigara bari kwicira isazi mu jisho ndetse ngo bakaba babayeho mu buzima bugoranye.
Iyi kandi ngo niyo ntandaro yo gushaka kwicwa kwa Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN aho aheruka kurusimbuka nyuma yo gutegwa igico n’abagenzi be bari bayobowe na Major Mugabo babitumwe na Gen Maj JEVA ngo kuko yari amaze iminsi amusaba ibisobanuro kumfu z’abarwanyi ba FLN bamaze igihe bicirwa mu Shyamba rya Kibira no mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe hakiyongeraho ko Gen Jeva yagomba gutanga ubusobanuro ku mikoreshereze y’amafaranga agenerwa operasiyo za FLN.
Ikindi ngo ni uko Gen Maj Jeva atacyubaha Umugaba mukuru wa FLN ,Lt Gen Hamada ahubwo ngo asigaye akora ibyo yishakiye kandi binyuranye n’amahame ya FLN
Ibi ngo ni bimwe mu byatumye bamwe mu bagize umutwe wa FLN bagerageza kwegera bamwe muba Ofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi kugirango babafashe gukuraho Gen Maj Jeva bavuga ko babona ntacyo azabagezaho usibye kwirira amafaranga ava mu bayoboke b’uyu Mutwe.
Jeva yatangiye kwihimura?
Amakuru akomeje kugera kuri Rwandatribune ni uko kuva aho Gen Jeva amenyeye ko hari bamwe mu bagize FLN batakimwemera ndetse barimo kumugambanira ku bayoboke ba FLN no mu gisirikare cy’u Burundi yatangiye kubikiza bikaba bivugwa ko hari bamwe bamaze kwicwa bashinjwa kumugambanira.
Ibi ngo bikaba bikomeje guteza umwuka mubi mu bagize FLN kuburyo hari bamwe batangiye gutekereza uko bashinga umutwe wabo.
Hategekimana Claude
(Tramadol)