Nyuma yaho Jean Paul Turayishimiye, Rea Karegeya, Tabita Gwiza , Ashille Kamana n’abandi bigumuye kuri Kayumba Nyamwasa bamushinja kugambanira Ben Rutabana, igitugu no kurema akazu gashingiye ku muryango we hakiyongeraho icyo batashoboraga kwihanganira aricyo kunyereza imisanzu, hanyuma bakiyemeza gushinga iryabo shyaka bise RAC ( Rwanda Alliance for Changes). Kuri ubu ngo ryaba riri mu marembera biturutse kukutumvikana kwa bamwe mubarigize ari nabo barishinze.
Amakuru agera kuri Rwandatribune , avuga ko umuyobozi waryo ariwe Jean Paul Turayishimye ashinjwa n’abandi bayoboke kubayoboza igitugu ndetse no kubabibamo amacakubiri kandi aribyo bahunze bava muri RNC ya Kayumba . Kubwabo ngo ntaho bavuye ndetse ntanaho berekeje.
Ikigezweho ubu ngo n’uko Jean Paul Turayishimye ufatwa nka kizigenza wa RAC yamaze gukura bamwe mu bayoboke ba RAC barimo n’abayobozi benshi muri group za WhatsApp basanzwe bahuriramo, bungurana ibitekerezo kubera kudahuza nawe imitegekere yiryo shyaka ndetse bamwe akabakuramo abaziza ko badahuje ubwoko
Ngo ibitekerezo yemera gusa nibyatanzwe na Tabitha Gwiza na Benoit wahoze ahagarariye RNC ya Kayumba mu kiswe Intara y’uBufaransa , waje kuyihindura ayita ARC France Urunana ,ngo abandi bose ntawemerewe kuvuga ibintu uko abibona ngo iyo utanze igitekerezo gihabanye nabo batatu, birangira wirukanwe nkuko abenshi bamaze gusezererwa muri iri shyaka rimaze amezi ane gusa.
Bamwe mu bamaze kwirukanwa bavuga ko Turayishimiye, icyo aba yishakira ari amaramuko kuko ngo ahora abaka amafaranga ababwira ko arayo gutegura Ingabo ngo zizakuraho ubuyobozi bwa Kagame bikarangira ayiririye.
Umwe mu bari kugerwa amajanja ni Karuranga Saleh we ngo icyo apfa cyane na Jean Paul Turayishimye gishingiye ku moko.
Sibi gusa , kuko muri RAC ya Jean Paul Turayishimiye bakomeje guterana amagambo nyuma yaho Radiyo Iteme yashinzwe na Jean Paul Turayishimiye igiriye ikibazo cy’uko ibiganiro yari isanzwe ihitisha ku murongo wa yutubi bitakibasha kuboneka ndetse mw’itangazo Rwandatribune ifitiye kopi jean Paul Turayishimiye akaba yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza kugirango barebe ababiri inyuma.
Abari ku ruhande rwa Turayishimiye bakaba bavugako abigumuye bashobora kuba aribo babiri inyuma.
Perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame aheruka kuvuga ko abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bameze nk’isenene zirwanira mu icupa.
Hetegekimana Claude