Mu kiganiro Mukankiko Sylvie aheruka gucisha Ku Gitangazamakuru cye cya YouTube yise” Mukankiko w’Umutabazi” yihanangirije Kayumba Rugema mu byara wa Kayumba Nyamwasa utuye muri Noruveje ,maze amubwira ko ntacyo agomba kuvuga Kuko ari Ikigarasha.
Mukankiko Sylvie avuga ko icyamuteye kuvuga aya Magambo, ari uko amaze iminsi abantu bari muri RNC barimo Kayumba Rugema n’abayihozemo ariko ubu bakaba barayivuyemo nka Jean Paul Turayishimye n’umudamu witwa Mahoro ukorera radiyo iteme, ari uko aba bantu bamaze iminsi basebya Padiri Nahima Thomas na Guverinoma ye ya Baringa ikorera mu buhungiro.
Mukankiko avuga ko yababajwe cyane no Kumva Kayumba Rugema na Jean Paul Turayishimye bakunda Gusebya Padiri Nahimana Thomas bavuga ko guverinoma ye ya Baringa igizwe n’ibisambo byishakira indonke mu bazungu . Ibi biganiro ngo bakaba bakunze kubikorera k’umbuga za Facebook bakunda kuganiriraho .
Mukankiko Sylvie yakomeje yita Kayumba Rugema Na Jean Paul Turayishimye Ibigarasha ngo Kuko bananiwe kuzuza inda zabo no kunyurwa n’ibyo babonaga ,ubwo bari bakiri muri RDF, maze bakaza Guhunga igihugu babeshya ko bahunze igitugu cya Leta ya FPR Kandi ari inda zabo Nini zabananiye.
Ngo bakigera Hanze y’uRwanda baravuze uruvugo rurabarenga, bashinga amashyaka n’amashyirahamwe ngo barebe ko bakuraho FPR kugirango barebe ko bakongera kwibonera bya biryo bashakaga ariko ngo biza kubananira .
Yagize ati:” Rugema Kayumba nawe Jean Paul reka mbabwire. Ibyo bintu mwihaye byo kwita Padiri Nahimana Thomas na Guverinoma ye ngo ni amabandi y’ishakira indonke ndagirango nkubwire ko ntamuntu urakwiba . Nukomeza tuzaguteza ibitega cyangwa inkuba.Mwananiwe kunyurwa n’ibyo mwabonaga mu Rwanda none murita abantu amabandi. Ngo ni Guverinoma ya baringa igizwe b’amabandi. Ndagirango mbabwire ko ubwo twe turi amabandi mwe muri Ibigarasha. Ibyo mwakoraga byose mwarabiretse ngo muhugiye kuri Padiri Nahimana.Gasopo. mukora ikiganiro cy’amasaha abiri n’igice nta munyarwanda muvugira ahubwo muri mu matiku gusa. Mureke amagambo ahubwo mureke twiyogereze imirambo y’Abazungu tubone amafaranga tujye kubaka Afurika . Niba dushoboye koza imirambo y’Abazungu n’icyo Kiraka kidashira Kuko bahora bapfa .”
Mukankiko akomeza avuga ko ,hari abantu nka Kayumba Rugema n’abandi baba mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bahora bakora politiki bagamije kugambanira ibihugu byabo bigatuma bakora opozisiyo yo kwagura inda gusa.
Mukankiko Sylvie ni umwe mu bantu bagize Guverinoma ikunda kwitwa “Guverinoma ya Baringa” iyobowe na Padiri Nahimana Thomas ,umupadiri wataye inshingano ze maze agahitamo kuyoboka ikinyoma.
Amakimbira ya Mukankiko w’Ishyaka Ishema rya Padiri Nahima Thomas, Na Kayumba Rugema si aya None Kuko abagize RNC bakunze kwinubira Padiri Nahimana Thomas n’abambari be babashinja gukora politiki irangwa n’amacakubiri, aho uyu Mukankiko naPadiri Nahimana , Jean Paul Ntagara bakunze kumvikana Ku bitangazamakuru bitandukanye bita Abanyarwanda batahutse 1994 ko ari abavantara mu kimbo cyo Kubita Abanyarwanda.
Ibi byatumye Kayumba Rugema yibasira Padiri Nahimana Thomas n’abambari be, ababwira ko ari agatsiko k’Interahamwe zasize zikoze amahano mu Rwanda kubera ingengabitekerezo ya Giparimehutu bonse mu mashereka, none baka bakomeje kuyigendana naho bari mu buhungiro.
Ibi akaba aribyo bikomeje gushimangira imvugo ya Perezida Paul Kagame, aho yigeze kuvuga ko abarwanya Leta y’uRwanda bameze nk’isenene zirwanira mu icupa .
Mukankiko Sylvie akaba ari umwe mu bagize Ishyaka Ishema. Ryashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, Mugihe Kayumba Rugema nawe yahoze ari umwambari w’ishyaka rya, RNC riyobowe na Mubyara we Kayumba Nyamwasa akiri muri Uganda aho yakoreshwaga mu gufasha CIM guhohotera Abanyarwanda .
Hategekimana Claude