Ihuriro RBB( Rwanda Bridge builders) rigizwe n’imitwe y’amashyaka n’imiryango yigenga ikorera hanze y’u Rwanda ivugako irwanya Leta y’uRwanda rikomeje kugana aharindimuka nyuma yaho abarigize bakomeje kugenda bayisohokamo urusorongo.
Ku munsi w’ejo Tariki ya 5 Ukwakira 2021 nibwo undi mutwe uzwi nka ISCID ASBL ( Institut Seth Sendashonga Pour la Citoyennete Democratique) nawo wanditse itangazo Rwandatribune ifitiye Kopi usezera muri iri huriro .
Muri iri tangazo ryashizweho umukono na Jean Claude Kabagema umuyobozi mukuru wa Institut Sendashonga ututye i Buruseri mu Bubirigi abagize ISCID ASBL bavugako impamvu itumye basezera muri RBB ngo n’uko kuva RBB yashingwa , nyuma y’amezi macye byatangiye kugaragara ko imikorere yayo idashize imbere ibiganiro byubaka kubera ko benshi mu banyamuryango bayo barangwa n’ubuhezanguni bwuzuyemo amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere.
Nk’uko bakomeza babivuga ngo umwiryane, kutumvikana no kutoroherana byatumye abagize RBB bakunda guhangana no gutukana bya hato na hato ,kandi nyamara ubwo bashinganga RBB baravugaga ko intego yabo ari ugushyira ibitekerezo n’imbaraga hamwe bagamije kurwanya Leta y’uRwanda.
Kubera izi mpamvu zose abagize Institut Sendashonga nyuma y’inama Rusange yabahuje kuwa 3 Ukwakira 2021 bavuze ko babona iki aricyo gihe kiza cyo guhagarika imikoranire na RBB ngo kubera ko imikorere y’abagize RBB ibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Gusezera kwa Institut Sendashonga muri RBB , bije nyuma yaho hari hashize iminsi mike, Gilbert Mwenedata, Charlotte Mukankusi na Hakizimana bose bari basanzwe muri Komite Nyobozi ya RBB nabo batangaje ko Bahagaritse imikoranire na RBB. Igikomeje gutangaza abakurikiranira hafi ibibera muri RBB n’uko abarimo bayisezeraho bose bari gutanga impamvu imwe ariyo , ubuhezanguni, amacakubiri ashingiye ku Moko,guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi ngo bikaba biterwa n’abitwa imfubyi za Habyarimana Juvenal bihishe muri Opozisiyo ariko bakaba barakomeje kuba imbata y’ingengabitekerezo ya Giparimehutu aho bahungiye mu mu mahanga. Aba ngo ninabo bakunze gukoresha cyane ijambo “ Jenoside Hutu” bagamije gupfobya iyakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba batabyumva kimwe n’abandi by’umwihariko abava muri RNC nka Charlotte Mukankusi, Gilbert Mwenedata n’abandi benshi.
RBB ( Rwanda Bridje Builders) yashinzwe muri Gicurasi 2020 ihuriza hamwe imitwe y’amashyaka n’imiryango yigenga igera kuri 36 igizwe n’abantu baba mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda. Bivugwa ko perezida Museveni afite aho ahuriye na RBB kuko ariwe wasabye RNC gushaka uko yakwihuza n’indi mitwe y’abanyarwanda ikorera hanze maze bagashyira imbaraga hamwe. Hari mu ntangiriro z’umwaka 2020 ubwo Charlotte Mukankusi yajyaga i Kampala guhura na Perezida Museveni maze akamubwira ko niba bashaka ko akomeza kubaha ubufasha bakoresha uko bashoboye bakihuza n’indi mitwe, irwanya u Rwanda .
Charlotte Mukankusi nk’intumwa ya Kayumba Nyamwasa yahise ajyana ubwo butumwa kuri Shebuja n’iko guhita amushinga icyo gikorwa cy’ubukanguramba maze afatanyaje na Gilbert Mwenedata babasha kumvisha indi mitwe aribwo bahise bashinga RBB.
Kuva yashingwa ariko yahise itangira kunengwa n’ababanyamuryango bayo kuko bavugaga ko mugihe gito bayimazemo babona nta cyerekezo ifite, kubera amacakubiri, guhanga no kuryana .
Bamwe bavugaga ko baje gusanga RBB ari undi mwambaro mushya RNC na Kayumba Nyamwasa bashaka kwihishamo nyuma yo gutsindwa kwa P5 ngo kuko byatumye RNC ihatakariza ibaba. Abandi bakungamo ko basanze RBB ari ihuriro ryuzuyemo abahezanguni babaswe n’amacakubiri .
Abakurikiranira hafi ibiri kubera muri RBB bavuga ko iri huriro risa nirigeze ku iherezo ndetse ko n’abandi barakomeza kurivamo urusorongo ngo kuko n’abasigayemo bakomeje guterana amagambo.
Ubwo Perezida Paul Kagame yabazwa ku byerekeranye n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bwe yavuzeko abo bantu bameze nk’isenene zirwanira mu icupa akaba aribyo bikomeje kwigaragaza muri ino mitwe imaze hafi imyaka irenga 21 ikoresha uko ishoboye ngo iteze umutekano muke mu Rwanda ariko kugeza magingo ikaba ikomeje gukama ikimasa.
Hategekimana Claude