Abantu bane bishwe barashwe ku bitaro by’i Tulsa muri leta ya Oklahoma muri Amerika, nk’uko polisi ibitangaza.
Abapolisi bavuze ko ukekwaho kubarasa, wari ufite imbunda ebyiri, nawe yapfuye.
Polisi yageze ku bitaro bya St Francis kuwa gatatu nimugoroba mu minota itatu bitangiye – ibyo bavuga ko byatumye atica benshi.
Abategetsi bemeza ko habaye n’inkomere nyinshi.
Umwe mu bakuru ba polisi yaho Eric Dalgleish yabwiye abanyamakuru ati: “Ubu dufite abasivile bane bapfuye, n’umuntu umwe warasaga wapfuye.”
Yavuze ko uyu warashe utaramenyekana umwirondoro, ashobora kuba yishwe n’igikomere kinini ubwe yiteye.
Yagize ati: “Aho yarasiraga abantu yari afite imbunda imwe ndende n’indi ntoya.”
Nta makuru yari bwamenyekanye ku mpamvu yamuteye gukora ibyo.
Uyu mupolisi yavuze ko batabajwe kuwa gatatu saa 16:52 ku isaha yaho (22:52 i Gitega na Kigali) bakahagera mu minota itatu.
Ati: “Abapolisi bahageze bumvise amasasu mu nyubako bahita berekezayo.”
Abantu batandukanye bari muri iyo nzu y’ibitaro na kaminuza babajijwe na polisi ibyo babonye igihe uyu mugabo yarasaga.
Captain Richard Meulenberg yabwiye ABC News ko ubwo polisi yahageraga yasanze hari abarashwe ndetse hari abamaze gupfa.
Ati: “Byari ibintu biteye ubwoba”.
Kuwa gatandatu ushize, Perezida Joe Biden yasabye abanyamerika kuzamura ijwi ryabo mu kurwanya urugomo rukoresheje imbunda.
Hari nyuma y’ubwicanyi bwakorewe hakicwa abana 19 n’abarimu babiri muri leta ya Texas.
Rwanda tribune .com
Ko ntacyo muvuga se? USA ngo uburenganzira bwamuntu!!!! Yaba Ari muri Afrika ngo HRW yigaragaze none bibaye iwabo bararumize
Ahaaaaa