Ubutegetsi bwa USA bwatangaje ko buhagaritse ibikorwa byo guhinga Joseph Kony bwatangije muri 2010. Kuva icyo gihe USA yohereje abahanga 100 mu butasi bwa gisirikare kugira ngo bakorane n’ingabo zo muri Uganda n’izituraye nayo kugira ngo bafate Joseph Kony uvugwaho kwica abantu urubozo.
Ingabo za Kony zigize umutwe wiswe Lord Resistance Army zivugwaho gukura umutima abaturage bo mu bihugu bine by’Africa kubera ubwicanyi bwazo.
Ubutegetsi bw’i Washington bwakoranye n’ubw’i Kampala kugira ngo bamuhige ariko mu mpeza z’iki Cyumweru bwazibukiriye, bukareka uwo mugambi.
Abarwanyi ba Kony bavuga ko umugambi wabo ari ugushyira muri Uganda ubutegetsi bwa Demukarasi bugendera ku mategeko 10 y’Imana yanditse muri Bibiliya.
Bivugwa ko mu myaka 30 Lord Resistance Army imaze iteza umutekano muke muri Uganda, Centrafrique n’ahandi, yishe abantu 100 000, abana bagera ku 60 000 bashyirwa mu mitwe yitwara gisirikare, abandi bahindurwa abacakara bakoreshwa iby’imibanano mpuzabitsina.
Abahanga mu by’ubutasi bwa gisirikare bwa USA bahisemo guhagarika ibyo guhiga Joseph Kony, kuko kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye.
N’ubwo umutwe, LRA, usa n’uwasenyutse, hari udutsiko tuwukomokaho tugiteza umutekano muke mu bihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’epfo na Sudan.
Josoph Kony bivugwa ko yize amashuri abanza gusa. Nyuma muri 1987, yaje gufata intwaro, agana ishyamba mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni wari umaze umwaka umwe arahiriye kuyobora Uganda.
Bivugwa ko Kony afitanye isano ya Aline Auma Lakwena, uyu nawe akaba yaratangije umutwe witwara gisirikare ariko ukavuga ko ukorana n’umwuka wera, yise Holy Spirit Movement, HSM, waje gutsindwa bidatinze, urasenyuka.
Inkuru ya umuseke.com