Reta z’unze ubumwe z’Amerika ni kimwe mubihugu biri kugaragara mo ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bukoreshejwe imbunda muriiyi minsi, bwabanje kujya bwibasira abirabura nyamara bwadukiriye n’abazungu, dore ko noneho ubu abantu bataramenyekana barashe abasirikari 3 bo muri Pay BAS
Muri iki gihe nta munsi w’ubusa wira muri iki gihugu cy’ Amerika hatabaye ibyaha bikoreshejwe imbunda. Kuri uyu wa Gatandatu, abasirikare batatu bo muri Pay Bas barasiwe mu mujyi wa Indianapolis, muri Leta ya Indiana aho bari bamaze iminsi mu mahugurwa.
Aba basirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Buholandi, Commando Corps, bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mahugurwa.
Polisi ya Indianapolis yatangaje ko yasanze abo ba ofisiye batatu bafite ibikomere by’amasasu, bahita bajyanwa ku bitaro byo hafi aho.
Minisiteri y’Ingabo y’u Buholandi yavuze ko umwe muri abo batatu arembye, mu gihe abandi babiri badakomerewe cyane.
Barashwe mu gihe bari bari mu karuhuko kuri hoteli bacumbitsemo, bari hanze yayo.
Polisi yatangaje ko bishoboka ko hari abantu bari bashyamiranye mbere yaho, bakaza kubarasa babasanze hanze ya hotel.
Ubwo yari kuri FOX59, umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Indianapolis yagize ati “Kugeza ubu amakuru twifuza gutangaza ni uko atari ibintu byabereye imbere muri hotel. Hari ugushyamirana kwari kwabayeho mbere, dukeka ko kwabereye ahandi hantu.”
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo nta muntu n’umwe wari yigamba iki gitero kandi nta muntu wari yatabwa muri yombi akurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi.
Umuhoza Yves