Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ugushyingo Abanyamerika baramukiye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyavuye mu mibare y’ agateganyo muri aya matora rimwe na rimwe byagiye bitangazwa nyuma y’amasaha ibiro by’amatora bifunzwe, ariko uyu mwaka uko abakandida bombi begeranye gushobora gusobanura gutegereza kurushaho.
Mu matora amwe n’amwe yabanjirije aya uwatsinze yamenyekanaga mu ijoro ry’uwo munsi w’itora, cyangwa mu gitondo kare ku munsi ukurikiyeho.
Kuri iyi nshuro kuba abakandida bombi begeranye cyane muri leta nyinshi bishobora gutuma ibitangazamakuru bitegereza igihe kinini mbere yo kuvuga ushobora kuba yatsinze hagati ya Donald Trump na Harris Kamala bahanganye.
Umudemokarate Kamala Harris, usanzwe ari Visi Perezida uriho ubu, n’umurepubulikani Donald Trump, wahoze ari Perezida, bamaze ibyumweru baryana isataburenge mu majwi.
Gutsinda gutoya gushobora gutuma basubiramo kubara amajwi, kongera kubara amajwi bishobora kuba mu gihe ikinyuranyo mu ijanisha atari kinini hagati y’uwatsinze n’uwatsinzwe aho nko muri 2020, ikinyuranyo cyari hejuru gato ya 1.1%.
Kwiyambaza inkiko na byo birashoboka. Bikaba byatinza kwemeza bya burundu uwatsinze. Ibindi bishobora kubitinza birimo nk’akajagari mu matora, by’umwihariko ku biro by’amatora.
Ku rundi ruhande, kubarura amajwi hamwe na hamwe byagiye byihuta, nko muri leta y’ingenzi ya Michigan. Ibishobora gutuma ibintu bisobanuka kare.
Amatora ya 2020 yabaye ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo. Ariko, za televiziyo muri Amerika zatangaje ko Joe Biden ari we watsinze ku wa gatandatu tariki 07 Ugushyingo, nyuma y’uko ibyavuye mu matora muri Pennsylvania bijemo umucyo.
Muri Amerika, ibiro by’itora bya mbere birafunga uyu munsi saa 18:00 ku isaha y’uburasirazuba bw’Amerika (biraba ari 23:00 GMT, na saa 01:00 ku wa gatatu mu Rwanda no mu Burundi, na ho ibiro bya nyuma birafunga saa 01:00 i New York na Washington DC – biraba ari ku wa gatatu saa 08:00mu Rwanda no mu Burundi.
Gusa aya matora byitezwe ko ibiyavamo bishingira kuri leta zirindwi zizwi nka ‘swing states’. Izo ni Arizona, Georgia, Michigan, Nevada, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.
Muri Amerika, ibiro by’itora bifunga ku masaha atandukanye mu duce dutandukanye. Amategeko yihariye kuri leta zimwe na zimwe ashobora gutuma kubarura amajwi bitinda, mu gihe mu zindi bishobora kwihuta.
Ikindi, kubara amajwi y’abatoye bakoresheje iposita, n’amajwi y’abasirikare n’Abanyamerika bari hanze y’igihugu, biri mu majwi asanzwe abarurwa nyuma.
Rwandatribune.com