Porofeseri Dr. Bing Liu wigishaga muri kaminuza ya Pittsburgh wari ugeze ku ndunduro y’ubushakashatsi bw’ingirakamaro ku cyorezo cya Covid-19 kimaze kuyogoza isi, yarashwe arapfa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Dr. Bing Liu yasanzwe mu rugo rwe yapfuye, bigaragara ko yarashwe mu mutwe no mu ijosi. Abakora iperereza bavuze ko umugabo utaramenyekana yaba yarinjiye mu rugo rw’uyu mwarimu hanyuma akamwica agasubira mu modoka ye nawe akiyica. Yishwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Polisi ivuga ko aba bantu bombi bashobora kuba bari baziranye, ariko ntabwo biramenyekana niba kwicwa kwa Liu byaba bihuye n’uko akomoka mu Bushinwa.
Iyi kaminuza yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rw’uyu mwarimu, wari umaze kwandika izina rikomeye mu gukora ubushakashatsi.
Abakoranaga n’uyu mwarimu mu ishami ry’ubuvuzi, bavuze ko yari umushakashatsi ukomeye ndetse ko yari ageze kure ubujyanye n’imikorere y’utunyangingo dutera indwara ya Covid-19.
Abo bakoranaga nawe bavuze ko mu rwego rwo kumuha agaciro biyemeje kuzasoza ubushakashatsi yatangije,ibyuya bye ntibizabe imfabusa.
Ndacyayisenga Jerome