Leta Zunze Ubumwe z’Amarika( USA) ,zikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko zifuza guhagarika umuvuduko w’Abashinwa n’Abarusiya ku mugabane wa Afurika.
Iki gezweho muri iyi minsi , ni inama y’iminsi itatu USA yatumiyemo Abayobozi b’Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’unze Ubumwe bw’Afurika, igomba gutangira kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 i Washington umurwa mukuru wa USA.
Biteganyijwe ko muri iyi nama ,Perezida Joe Bidden agomba kugaragariza Abategetsi ba Afurika ko igihugu cye gishigikiye ko Umugabane w’Afurika, wahagararirwa k’uburyo buhoraho mu Kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Perezida Bidden Kandi ,yiteguye no kugaragariza Abategetsi b’Afurika ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,zinashigikiye ko Afurika yajya ihagararirwa mu Muryango w’Ibihugu 20 bikize ku Isi bizwi nka “G20”.
Hiyongeraho kandi kuba USA ,yifuza gusaba Afurika gushyiraho uburyo bushya burebana n’imikoranire icyo gihugu gifitanye n’Umugabane w’Afurika mu ishoramari n’ubucuruzi no gusuzumira hamwe ikibazo cy’ibiribwa gikomeje kuzengereza Umugabane w’Afurika n’Isi yose muri rusange ,biturutse ku ntambara USA ivuga ko Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.
Abasesenguzi mu byapolitiki mpuzamahanga, bavuga ko icyo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zigamije, ari ukureshya kwiyegereza Ibihugu by’Afurika mu rwego rwo guhagarika umuvuduko w’Ubushinwa , ku masoko y’Afurika, aho ibicuruzwa byinshi by’Ubushinwa bikomeje kwiganza ndetse iki gihugu kikaba gikomeje gukataza mu kugira imikoranire n’Ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi, n’ibihugu byinshi bibarizwa ku mugaba w’Afurika.
Hiyongera ho kandi Abacanshuro b’Abarusiya bazwi nka “Wegner Group’’ bakomeje kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika bafasha za Leta kurwanya imitwe y’inyeshyamba n’iyiterabwoba irwanya Ubutgetegetsi bw’ibyo bihugu.
Ibi ,ngo ntabwo bigwa neza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidashaka ko Ubushinwa nk’igihugu bahangaye mu by’ubukungu , n’Uburusiya bahanganye mubya gisirikare , bikomeza kwigarurira no kugira ijambo ku Mugabane w’Afurika ,wari usanzwe ufatiye runini ndetse unagenzurwa na USA n’ibindi bihugu by’Uburengezazuba .
Burkina Faso, Mali, Guinne Conakry na Erithrea, nibyo bihugu bitatumiwe muri iyi nama kubera gushyinjwa na USA kuba bikorana bya hafi n’Ubushinwa n’Uburusiya USA ifata nk’abanzi bayo bakomeye .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com