Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hishwe umugabo witwa Kenneth Eugene Smith wahamwe n’icyaha cyo kwica umuvugabutumwa witwa Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 hakoreshejwe Gaz ya Nitrogen.
Uyu mugabo wiciwe muri Alabama yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi mu mwaka wa 1989, cyo kwica umugore w’umuvugabutumwa, Elizabeth Sennett, mu kazi yari yahawe n’umugabo w’uyu mugore
Smith, ufite imyaka 58, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’Ikirenga no muri rumwe mu rukiko rw’ubujurire rw’iyi leta, aho yavugaga ko kwicwa gutya ari ubugome kandi ari igihano kidasanzwe.
Mu 2022, Alabama yagerageje kwica Smith ikoresheje urushinge ntibyakunda nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Ntibyakunze nyuma y’uko abo kurumutera babuze umutsi mbere y’uko icyemezo cya leta cyo kumwica gita agaciro saa sita z’ijoro.
Eugene Smith yari umwe mu bagabo babiri bahamwe no kwica Elizabeth Sennett wari ufite imyaka 45 bakishyurwa $1,000, babikoze kuwa 18 Werurwe1988.
Yakubiswe ikintu cy’icyuma banamujomba icyuma mu gatuza no mu ijosi, kumwica babikoze mu gisa n’ubujura bwo kumena ukinjira mu nzu y’abandi.
Umugabo we, umuvugabutumwa wari warazonzwe n’amadeni, niwe wacuze uwo mugambi agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi. Yaje kwiyahura ubwo abakora iperereza bari begereje kugera ku kuri kw’ibyabaye.
Kenneth Eugene Smith ni we muntu wa mbere wishwe hakoreshejwe gaz ya nitrogen ahariho hose ku Isi, nk’uko ikigo gishinzwe amakuru ku bihano by’urupfu kibitangaza.