Ejo kuwa 14 Mutarama 2023, Perezida Felix Tshisekedi yavuganye kuri Telefone na Antony Blinken Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’Amahanga.
Ingingo nyamukuru muri iki kiganiro, yarebaga Umutwe wa M23 aho Perezida Tshisekedi yibukije Anthony Blinken ko kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 ,aribwo M23 ikwiye kuba yavuye mu bice byose yigaruriye igasubira mu birindiro byayo bya cyera biherereye mu gace ka Sabyinyo.
K’urundi ruhande, Anthony Blinken yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishishikajwe cyane n’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC ndetse ko zishigikiye imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’ibiganiro.
N’ubwo imyanzuro ya Luanda ivuga ko M23 niba itarava mu bice yigaruriye bitarenze kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 izagabwaho ibitero n’ingabo zihuriweho, kugeza ubu ibice M23 yavuyemo ni Kibumba na Rumangabo byonyine, kandi nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Ingabo za EAC ziteguye kuyirasaho.
Mbese kuki muvuga M23 gusa nibo barebwa niritangazo rya Luanda ibice byose imaze kuvamo ko ntacyo FDRL iragaragaza cq FARDC M23 ntizongere kugira aho irekura nabo bataragaragaza ubushake bw’amahoro keretse niba turinsina ngufi
Bayitwike Kuko Ukraine irigushya