Ibihugu birimo Leta Zunze Ubmwe z’Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biragaraza ibimenyetso ko hari umugambi mu bisha ugamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ibi biragaragazwa n’imyitwarire ya bamwe mu bayoboziba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko bikaba byaratangiye kwigaragaza muri ibi bihe Abanyarwanda n’Isi yose ,bibuka ku nshoro ya 30 jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda 1994.
Ni abayobozi kandi ,bari mu myanya ikomeye mu butegetsi bw’ibi bihugu nk’ Umunyamaba wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blink na Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya , byumvikane ko amagambo bakomeje kuvuga apfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, atari ibitekerezo byabo bwite ahubwo ko hari ikindi kibyihishe inyuma gikubiuye mu mirongo migari ya politiki z’ibi bihugu ku Rwanda.
Antony Blink na Patrick Muyaya imvugo yabaye imwe kuri Genoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda!
Kuwa 15 Mata 2024 ,Patrick Muyaya ,yavuze ko ashaka kwerekana ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse yongeraho ko ,hari ukuri kwahishwe kutavugwa.
Ati: “Ndashaka kwerekana ukuri kwahishwe kuri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Iyo witegereje umubano w’akadasohoka uri hagati y’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda na Kinshasa muri ibi bihe, uhita usobanukirwa neza icyo Patrick Muyaya yashakaga kuvuga .
Ni ibitekerezo bisa neza niby’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bavuga ko habayeho jenoside ebyiri(Double Genocide) mu Rwanda , ngo kuko n’Abahutu bayikorewe, ariko ikigamijwe ari ugupfobya iyakorewe Abatutsi 1994.
Patrick Muyaya atangaje ibi, nyuma y’iminsi icyenda Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amarika ushinzwe ububanyi n’amahanga ,ashize ubutumwa ku rubuga rwa X akavuga ko bibukaba Abatutsi ,Abahutu n’abatwa bishwe mu Rwanda 1994,.
Ni ibintu by’amaganywe n’Abanyarwanda batandukanye bagaragaraza ko ubutumwa bwa Antony Blinken ,bwuzuyemo gupfobya genoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda.
Bati: Ni ukugoreka inyito nyayo ya Jenoside yo mu Rwanda, kuko bizwi ko yakorewe Abatutsi gusa dore ko aribo bahigwaga bazira uko Imana yabaremye.
Imvugo za Patrick Muyaya na Antony Blinken ,ntaho zitaniye nizo Abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda barimo abagize uruhare muri Jonoside yakorewe Abatutsi , bakunze gukoresha, aho badahwema kuvuga ko jenocide yabaye mu Rwanda, itakorewe Abatutsi gusa ko ahubwo yakorewe n’Abahutu .
Hari abasanga Leta y’u Rwanda cyo kimwe n’imiryango yita ku barokotse jenoside , bakwiye guhaguruka bakamagana ku buryo bukomeye izi mvugo z’aba bayobozi ba USA na DRC ,ziganisha ku gupfobya zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ,bitarafa indi ntera nkuko bitangaiye kwigaragaza muri ibi bihe.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com