Umugabo wo muri leta ya North Carolina muri Amerika wahamijwe ubwicanyi arengana agafungwa imyaka 26 yababariwe byuzuye na Guverineri w’iyi leta.
Kuva yatabwa muri yombi mu 1994, Dontae Sharpe yari yarakomeje kurwana urugamba rwo kugaragaza ko ari umwere. Yari yabaye arekuwe mu kwezi kwa munani mu 2019 kubera imyitwarire myiza muri gereza.
Ku wa gatanu yabwiye abanyamakuru ati: “Izina ry’umuryango wanjye ryejejwe.Ni umutwaro uvuye ku ntugu zanjye no ku ntugu z’umuryango wanjye”.
Kubabarirwa kwe gukurikiye inkuru mbarankuru ya BBC yagaragaje ubucamanza bubera (bubogamye) bwabaye mu rubanza rwe.
Iyo nkuru kuri Bwana Sharpe yagaragaje ukuntu bishobora gufata imyaka kugira ngo umuntu ababarirwe byuzuye, na nyuma yuko asonewe igihano akanatsindira kurekurwa.
Mu itangazo rivuga kuri izo mbabazi, Guverineri Roy Cooper wa leta ya North Carolina yavuze ko yagenzuranye ubushishozi iyo dosiye, kandi ko abahamijwe ibyaha barengana nka Bwana Sharpe “bakwiye ko uko kurenganywa kwemerwa mu buryo busesuye kandi ku mugaragaro”.
Hamwe n’uko kubabarirwa bisesuye, Bwana Sharpe azashobora gutanga ubusabe kuri leta ko imuha impozamarira.
Bwana Sharpe yongeyeho ati: “Ubwisanzure bwanjye ntabwo buruzura igihe cyose hari abantu bagifunzwe barengana, bahamijwe ibyaha barengana, n’abantu bategereje kubabarirwa”.
“Narahabaye kandi nzi ko hari abantu b’inzirakarengane ndetse nzi ko urwego rwacu rwamunzwe na ruswa kandi rucyeneye guhindurwa”.
Bwana Sharpe akora mu kigo Forward Justice, aho aharanira ko habaho amavugurura mu rwego rw’ubucamanza mpanabyaha muri North Carolina.
Yahamijwe ubwicanyi bwo mu cyiciro cya mbere ku kirego ku iyicwa rya George Radcliffe. Hashize amezi urubanza rubaye, uwabibonye w’umwangavu watanze ubuhamya ku ruhande rwa leta yisubiyeho akuraho ubuhamya bwe.
Ariko ni ho hahandi byafashe imyaka irenga 20 kugira ngo Bwana Sharpe asonerwe kandi afungurwe.